AGEZWEHO

  • Nyabihu: Abarokotse Jenoside batewe impungenge n'ingengabitekerezo ya Jenoside ikihagaragara – Soma inkuru...
  • Perezida Kagame yihanganishije Abanya-Kenya ku rupfu rw’Umugaba Mukuru w'Ingabo – Soma inkuru...

RIB iraburira abantu muri iki gihe cyo #Kwibuka25

Yanditswe Apr, 04 2019 18:45 PM | 7,220 Views



Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB ruraburira Abaturarwanda bose ku kintu icyo aricyo cyose gishobora guhungabanya umutekano, muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi.  

Rwabasabye kurushaho kuzirikana ikibahuza, bakamagana ikibatanya bityo bakirinda icyo aricyo cyose cyabahungabanya haba ku buzima bwabo ndetse n’ibyo batunze. 

Uru rwego rusaba cyane cyane kwirinda:

1.  Ingengabitekerezo ya jenoside.

2.  Guhakana no Gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi;  nko kuvuga cyangwa kugaragaza ko jenoside atari jenoside; kugoreka ukuri, kwemeza ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri cyangwa kugabanya uburemere n’ingaruka za jenoside; 

3.  Guha ishingiro jenoside; nko  gushimagiza, gushyigikira cyangwa kwemeza ko jenoside yari ifite ishingiro;

4.  Kwiba, kwangiza, kurigisa cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside yakorewe Abatutsi

5.  Gusenya, konona cyangwa gutesha agaciro urwibutso rwa Jenoside cyangwa ahashyinguye imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

6.  Guhohotera uwacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi; nk’ibikorwa bigamije gutoteza, gutera ubwoba, gutesha agaciro, kwigamba, gushinyagurira, gutuka cyangwa kwangiza umutungo w’umuntu hashingiwe ku kuba yaracitse ku icumu rya jenoside.

Ibi bikorwa byose ngo bigize ibyaha bihanwa n’itegeko ryererekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano nayo.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira