Yanditswe Apr, 04 2019 18:45 PM | 7,220 Views
Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB ruraburira Abaturarwanda bose ku kintu icyo aricyo cyose gishobora guhungabanya umutekano, muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Rwabasabye kurushaho kuzirikana ikibahuza, bakamagana ikibatanya bityo bakirinda icyo aricyo cyose cyabahungabanya haba ku buzima bwabo ndetse n’ibyo batunze.
Uru rwego rusaba cyane cyane kwirinda:
1. Ingengabitekerezo ya jenoside.
2. Guhakana no Gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi; nko kuvuga cyangwa kugaragaza ko jenoside atari jenoside; kugoreka ukuri, kwemeza ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri cyangwa kugabanya uburemere n’ingaruka za jenoside;
3. Guha ishingiro jenoside; nko gushimagiza, gushyigikira cyangwa kwemeza ko jenoside yari ifite ishingiro;
4. Kwiba, kwangiza, kurigisa cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside yakorewe Abatutsi
5. Gusenya, konona cyangwa gutesha agaciro urwibutso rwa Jenoside cyangwa ahashyinguye imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
6. Guhohotera uwacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi; nk’ibikorwa bigamije gutoteza, gutera ubwoba, gutesha agaciro, kwigamba, gushinyagurira, gutuka cyangwa kwangiza umutungo w’umuntu hashingiwe ku kuba yaracitse ku icumu rya jenoside.
Ibi bikorwa byose ngo bigize ibyaha bihanwa n’itegeko ryererekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano nayo.
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
3 hours
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru