Yanditswe Apr, 11 2022 20:39 PM | 25,599 Views
Urwego rw'Igihugu rw'ubugenzacyaha ruraburira abakoresha imbuga nkoranyambaga, kwirinda guhererekanya ubutumwa burimo ingengabitekerezo ya Jenoside kuko bashobora gukurikiranwa n'amategeko.
Ni mu gihe abakurikirwa
n'abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga bo basaba urubyiruko kwitabira gukoresha
imbuga nkoranyambaga, mu gihe babona hari abashaka kugoreka nkana amateka ya Jenoside
yakorewe Abatutsi.
Abahanga bavuga ko isi yabaye nk'umudugudu kubera ikoranabuhanga rituma ibikorerwa ku mbuga nkoranyambaga nka Twitter, Facebook, Instagram n’izindi, bisakara ku isi yose mu gihe gito.
Niyo mpamvu abafite ibitekerezo bigamije guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, bazifashisha basakaza ibitekerezo bihabanye n’ukuri ku mateka y’u Rwanda.
Havugimana Uwera Francine ukoresha cyane iri koranabuhanga, avuga ko buri muntu akwiye kugira uruhare mu kurwanya abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ku rundi ruhande, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano
mboneragihugu, Dr Jean Damascene Bizimana avuga ko hakenewe ubufatanye mu
guhangana abakoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo busenya umuryango nyarwanda.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira
Thierry avuga ko amategeko ahana abishora mu byaha byo gukoresha imbuga
nkoranyambaga mu buryo budakwiye.
Icyaha cy’ingengabitekerezo ya
Jenoside, guhakana no gupfobya jenoside n’ibyaha bifitanye isano bihanishwa
igifungo kiri hagati y’imyaka 5-7 n’ihazabu iri hagati y’ibihumbi 500 na
miriyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda.
Kwizera John Patrick
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru