AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

RIB yaburiye abakoresha imbuga nkoranyambaga kudahererekanya ubutumwa burimo ingengabitekerezo ya Jenoside

Yanditswe Apr, 11 2022 20:39 PM | 25,599 Views



Urwego rw'Igihugu rw'ubugenzacyaha ruraburira abakoresha imbuga nkoranyambaga, kwirinda guhererekanya ubutumwa burimo ingengabitekerezo ya Jenoside kuko bashobora gukurikiranwa n'amategeko. 

Ni mu gihe abakurikirwa n'abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga bo basaba urubyiruko kwitabira gukoresha imbuga nkoranyambaga, mu gihe babona hari abashaka kugoreka nkana amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abahanga bavuga ko isi yabaye nk'umudugudu kubera ikoranabuhanga rituma ibikorerwa ku mbuga nkoranyambaga nka Twitter, Facebook, Instagram n’izindi, bisakara ku isi yose mu gihe gito. 

Niyo mpamvu abafite ibitekerezo bigamije guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, bazifashisha basakaza ibitekerezo bihabanye n’ukuri ku mateka y’u Rwanda.

Havugimana Uwera Francine ukoresha cyane iri koranabuhanga, avuga ko buri muntu akwiye kugira uruhare mu kurwanya abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ku rundi ruhande, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Dr Jean Damascene Bizimana avuga ko hakenewe ubufatanye mu guhangana abakoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo busenya umuryango nyarwanda.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry avuga ko amategeko ahana abishora mu byaha byo gukoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo budakwiye.

Icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside, guhakana no gupfobya jenoside n’ibyaha bifitanye isano bihanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 5-7 n’ihazabu iri hagati y’ibihumbi 500 na miriyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda.

Kwizera John Patrick




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage