Yanditswe Jan, 20 2023 19:44 PM | 8,304 Views
Urwego rw'igihugu rushinzwe ubugenzacyaha, rwasubije utifuje ko amazina ye amenyekana amafaranga yari yaribwe n'umukozi we wo mu rugo witwa Mustaffa Jule, angana 32500 by’amadorari.
Uyu mukozi yari amaze gukuraho 2500 ayagura telephone iri mu bwoko bwa i phone ndetse n’isaha.
Amakuru avuga ko aya mafaranga yayakuye mu cyumba cy’uyu mukoresha we ayashyira mushiki we ngo ayamuhishire ayahisha mu rutoki.
Uyu wagaruriwe amafaranga na RIB, arashimira cyane inzego za leta zidahwema kubacungira umutekano w'ibyabo ndetse akanavuga ko bimubereye isomo ko atazongera kubika amafaranga menshi mu ntoki akanashishikariza kandi n’abandi bose bumvaga babika amafaranga mu ntoki kutazongera kubikora kuko birimo ibyago.
Umuvugizi wa RIB, Dr Thierry B Murangira avuga ko ari uruhare rwa buri wese kwitwararika kubika amafaranga mu rugo ndetse akanashimira ubufatanye bw'abaturage mu gutanga amakuru kugira ngo abakurikiranyweho iki cyaha bafatwe bahanwe, ndetse anavuga ko uyu Mustapfa na mushiki we Cynthia bemera icyaha bakanagisabira imbabazi.
Bahamwe n’icyaha bahanishwa igifungo kiri hagati y’umwaka umwe ndetse n’imyaka ibiri hamwe n’ihazabu y’ibihumbi hagati y’ijana na magana atatu.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru