AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

RIB yagaruje arenga miliyoni 30 Frw zibwe umuturage

Yanditswe Jan, 20 2023 19:44 PM | 8,304 Views



Urwego rw'igihugu rushinzwe ubugenzacyaha, rwasubije utifuje ko amazina ye amenyekana amafaranga yari yaribwe n'umukozi we wo mu rugo witwa Mustaffa Jule, angana 32500 by’amadorari.

Uyu mukozi yari amaze gukuraho 2500 ayagura telephone iri mu bwoko bwa i phone ndetse n’isaha.

Amakuru avuga ko aya mafaranga yayakuye mu cyumba cy’uyu mukoresha we ayashyira mushiki we ngo ayamuhishire ayahisha mu rutoki.

Uyu wagaruriwe amafaranga na RIB, arashimira cyane inzego za leta zidahwema kubacungira umutekano w'ibyabo ndetse akanavuga ko bimubereye isomo ko atazongera kubika amafaranga menshi mu ntoki akanashishikariza kandi n’abandi bose bumvaga babika amafaranga mu ntoki kutazongera kubikora kuko birimo ibyago.

Umuvugizi wa RIB, Dr Thierry B Murangira avuga ko ari uruhare rwa buri wese kwitwararika kubika amafaranga mu rugo ndetse akanashimira ubufatanye bw'abaturage mu gutanga amakuru kugira ngo abakurikiranyweho iki cyaha bafatwe bahanwe, ndetse anavuga ko uyu Mustapfa na mushiki we Cynthia bemera icyaha bakanagisabira imbabazi.

Bahamwe n’icyaha bahanishwa  igifungo kiri hagati y’umwaka umwe ndetse n’imyaka ibiri hamwe n’ihazabu y’ibihumbi hagati y’ijana na magana atatu.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage