AGEZWEHO

  • Abarenga ibihumbi 5 baza kwivuriza mu Rwanda buri mwaka baturutse mu mahanga- MINISANTE – Soma inkuru...
  • Perezida Kagame yagize Jean Bosco Ntibitura Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba – Soma inkuru...

RIB yerekanye abantu 10 barimo na Mutwarasibo bakekwaho kwenga ‘liqueur’ z’inkorano i Kigali

Yanditswe Oct, 22 2024 15:20 PM | 58,000 Views



Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwerekanye abantu 10 barimo n’Umuyobozi w’Isibo mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo bakekwaho gukora inzoga zirimo izo mu bwoko bwa 'Liqueur' z’inyiganano.

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 22 Ukwakira 2024 ni bwo abakekwa uruhare mu kwenga inzoga z’inkorano mu buryo butemewe beretswe itangazamakuru.

RIB yatangaje ko izo nzoga bazikoraga bigana iz’inganda zemewe mu Rwanda ndetse bakanahimba ibyangombwa by’ubuziranenge cyangwa ibirango bigaragaza ko zasoze.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira Thierry, yavuze ko mu bafashwe harimo n’Umuyobozi w’Isibo, aho inzoga zakorerwaga mu nzu ye.

Izi nzoga zafatiwe mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo nyuma y’igenzura ryakozwe ku bufatanye n’Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuziranenge bw'Ibiribwa n'Imiti, Rwanda FDA.

Abazikoraga uko ari batatu bakoreshaga ibinyabutabire bitemewe, bagahimba ibirango by’izindi nganda zemewe mu Rwanda, icy’ubuziranenge ndetse bakigana n’ibirango by’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro, RRA.

Mu batawe muri yombi harimo n’abandi bantu barindwi bakurikiranywe nk’ababafatanyacyaha muri iyi dosiye.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubugenzuzi bw’Ibiribwa mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuziranenge bw'Ibiribwa n'Imiti, Rwanda FDA, Dr Eric Nyirimigabo, yavuze ko izi nzoga zikimara gupimwa basanze zirimo ibinyabutabire bigira ingaruka mbi ku buzima bw’abaturage birimo n’ibitemerewe gukoreshwa mu Rwanda.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwagaragaje ko izi nzoga zafashwe ziri mu bwoko butandukanye zingana na litiro 347, zifite agaciro ka miliyoni zisaga 30. Uwakoraga izi nzoga akimara gufatwa yemereye umugenzacyaha kumuha ruswa ya miliyoni 7 Frw ndetse yari amaze gutangaho miliyoni 5 Frw ngo afungurwe ariko umugenzacyaha ntiyabyemera.


Jean Paul Turatsinze



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Kigali: Impuguke zo muri EAC zaganiriye ku kurinda abaturage ibitero by'ite

Perezida Kagame yitabiriye inama ya COP29 (Amafoto)

Kigali: Hatangiye amahugurwa y'abashinzwe gucunga inzibutso ziri ku rutonde

Abayoboke b'Ishyaka PL biyemeje gushyigikira gahunda mbaturabukungu ya NST2

Umutungo ukomeye Afurika ifite ni urubyiruko rwayo - Minisitiri w'Intebe Dr

La Corniche: Hagiye kubera ibiganiro bihuza u Rwanda, DRC na Angola

Paris: Urubanza rwa Philippe Hategekimana rwakomeje ku munsi wa rwo wa Kabiri

Trump na Harris bagiye guhatanira kuyobora Amerika