Yanditswe Jul, 27 2020 09:20 AM | 45,805 Views
Urwego rw'Igihugu
rw'Ubugenzacyaha RIB rwerekanye abasore 6 bakekwaho ibyaha by'ubwambuzi
bushukana no kubeshya, aho bibaga abantu batandukanye banyuze kuri bamwe mu
bakozi b'ibigo bicuruza bikanatanga serivisi zo kohererezanya amafaranga
binyuze mu ikoranabuhanga.
Umukuru muri abo basore afite imyaka 27 umuto akagira 20, bose bakomoka mu murenge wa Mbuye w'Akarere ka Ruhango, aho bakora nk'agatsiko gahererekanya amafaranga yibwe hanyuma bakaza kuyagabana. Bamwe muri abo basore barasobanura uko babigenzaga
Umuvugizi w'umusigire w'Urwego rw'igihugu rw'Ubugenzacyaha, Bahorera Dominique avuga ko kuva mu kwezi kwa 3 uyu mwaka icyorezo cya COVID19 kigeze mu gihugu ubu bujura bumaze kugaragaramo abantu basaga 100, amafaranga yibwe binyuze mu ikoranabuhanga akaba asaga miliyoni 70 kuva mu myaka 2 ishize.
Ubujura bukekwaho abo basore uko ari 6 ngo bukorwa bamaze kumenyakana umubare w'ibanga amafaranga ababikuzwa akohererezwa abandi.
Yagize ati '' Uwibye ahita akuramo sim cad agashyiramo iyo yari asanganywe ku mufuka, umu agent aagira ngo tlefoni ni iyo yamusubije. Ariko kugira ngo agere kuri ibyo ni uko abanza kumucunga akamenya umubare w'ibanga akoresha, bityo yamara kuwubona ya sim cad ayishyira mu yindi telefoni akiba amafaranga ku buryo bwihuse, ku buryo umu agent aba atarabimenya.Iyo amaze gufata amafaranga ahita ayohereza amafaranga na bo bakihutira kujya kuyabikuza. Duhera aho babikuriza tugakurikirana tukabafata.''
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru