Yanditswe May, 04 2022 15:09 PM | 79,428 Views
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwatangaje ko rwohereje mu
bushinjacyaha dosiye ya Ishimwe Dieudonné, usanzwe uyobora ikigo cyitwa ‘Rwanda
Inspiration Backup’ gitegura irushanwa rya Miss Rwanda.
Yatawe muri yombi tariki 26 Mata uyu mwaka, akurikiranweho ibyaha 3 birimo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gataho, icyaha gihanishwa igihano cy’igifungo kiri hagati y’imyaka 10-15, hakiyongeraho n’ihazabu y’amafaranga ari hagati ya miliyoni 1-2 Frw.
Icyaha cya kabiri akurikiranweho ni ugusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, akaba ari icyaha gihanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 5-7 n’ihazabu iri hagati ya miliyoni 1-2 Frw.
Icyaha cya Gatatu akurikiranweho ni uguhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina, gihanishwa hagati y’umwaka umwe kugeza kuri ibiri, n’ihazabau hagati y’ibihumi 100 na 200 Frw.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yavuze ko bikekwa ko yabikoze mu bihe bitandukanye abikorera bamwe mu bagiye bitabira amarushanwa ya Nyampinga mu bihe bitandukanye.
RIB yasabye abantu kugendera kure ibi byaha kuko uzabifatirwamo atazihanganirwa, igihe cyose bizaba byamugaragayeho.
Dr Murangira yasabye abantu bashobora kuba barakorewe ihohoterwa
rishingiye ku gitsina ariko bakaba baratinye gutanga amakuru, kwegera sitasiyo
za RIB cyangwa ahari Isange one stop center aho ziri mu gihugu bagatanga
ikirego.
Avuga ko byumvikana uburemere bw’iki cyaha n’uko uwagikorewe aba yiyumva, ariko agaragaza ko iki cyaha kitacika badafashe iya mbere ngo begere ubugenzacyaha batange iki kirego.
RIB ivuga ko yihanangirije abakoresha imbuga nkoranyambaga baseka abatanze ikirego kuri iri hohoterwa, ibi bibangamira iperereza kandi bikaba byahanwa mu buryo bw’amategeko.
Avuga ko uwatanze amakuru ahubwo bajya bamufasha aho kubaca intege.
Ubwo yari mu nama nkuru y’umuryango wa FPR Inkotanyi, Perezida wa Repubulika Paul Kagame ahereye ku rugero rw’ibibazo byavuzwe muri Miss Rwanda mu minsi ishize, yasabye abagore n’abakobwa n'abandi muri rusange gutinyuka kuvuga ihohoterwa bahura naryo, no kugira uruhare mu kuryirinda ndetse asaba abayobozi kwirinda kwitaza ububasha bafite mu kazi bagakorera ihohoterwa rishingiye ku gitsina abagore.
Inkuru bifitanye isano: Impirimbanyi zirashima uko Leta irwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina
James Habimana
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru