Yanditswe May, 19 2019 10:48 AM | 8,068 Views
Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi hose mu gihugu bakoze
igikorwa cyo kwitorera inzego zibahagarariye ku rwego rw'Umudugudu ndetse no ku
rwego rw'Akagali; kuri uyu wa Gatandatu, tariki 18 Gicurasi 2019.
Aya matora yatangiye ku isaha ya sa moya za mu gitondo, uwifuzaga gutorwa yahabwaga umwanya wo kwiyamamaza cyagwa akamamazwa n' abandi.
Amatora nyirizina yakorwaga umuntu yandika ku gapapuro umukandida yihitiyemo, naho imyanya yatorerwaga yari 7 wongeyeho imyanya 3 y'abahagarariye abaturage.
Mu batowe muri komite nyobozi z'umuryango RPF harimo umuyobozi n' umwungirije, ba Komiseri b'imibereho myiza, imiyoborere myiza n ubutabera.
Bamwe mu banyamuryango ba RPF Inkotanyi bitabiriye aya matora bavuga ko banejejwe no kwihitiramo abazabayobora kdi bakaba babatoye bakurikije umwete n ubunyangamugayo basanzwe babaziho.
Ku ruhande rw' abatowe bo bavuga ko biyemeje gukora akazi batorewe neza no kudatennguha ababagiriye icyizere.
Bitenganyijwe ko aya matora azava ku rwego rw'umudugudu akagera ku rw'Intara.
Abayobozi b'umuryango FPR kugeza kuri urwo rwego batorerwa manda y'imyaka ine naho ku rwego rw'iguhugu bagatorerwa manda y'imyaka 5.
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru