Yanditswe Nov, 12 2021 09:42 AM | 91,232 Views
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, Ikigo cy'Igihugu cy’imisoro
n’amahoro, RRA kiraremera abacuruzi bo mu karere ka Rubavu, bagizweho ingaruka
n’imitingito yatewe n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo.
Muri Gicurasi uyu mwaka, nibwo ikirunga cya Nyiragongo cyarutse ariko nyuma y’iruka ryacyo hakurikiyeho imitingito myinshi, yangije bimwe mu bikorwa by'ubucuruzi mu Mujyi wa Rubavu.
Umuvugizi wa RRA, Uwitonze Jean Paulin yabwiye RBA ko abacuruzi batanu ari bo bahabwa ubufasha bwo kuzahura ubucuruzi bwabo, bwagizweho ingaruka n’imitingito.
RRA yatangaje ko buri mucuruzi muri aba ahabwa miliyoni 5 z’amafaranga y'u Rwanda.
Muri rusange yavuze ko aba bacuruzi bartoranyijwe hashingiwe ku bukana bw’ingaruka z’imitingito, zirimo kuba inzu zabo cyangwa se ibicuruzwa byabo byarangiritse.
Mu bindi byagendeweho mu gutoranya abo bacuruzi ngo baremerwe na RRA, harimo kuba bari basanzwe bitwara neza mu gutanga imisoro n’amahoro kandi batarangwa na magendu.
Ubwitabire mu gutanga umusoro ku mutungo utimukanwa bugeze kuri 15%.
Jan 20, 2022
Soma inkuru
Impuguke mu bukungu zashimye uburyo u Rwanda rukomeje kwihaza mu ngengo y’imari
Nov 19, 2021
Soma inkuru
U Buyapani bwahaye RRA ibikoresho birimo ubwato buzifashishwa gutahura abakora magendu mu mazi
Apr 17, 2021
Soma inkuru
RRA yagaragaje ko ubwitabire mu kwishyura umusoro ku mutungo utimukanwa bukiri hasi
Apr 15, 2021
Soma inkuru
Akanyamuneza ku baturage bakuriweho ibipimo by'umusoro byari bibaremereye
Mar 18, 2021
Soma inkuru
Abacuruzi barasabwa koroherezwa kwishyura ipatanti n’umusoro ku bukode bw’inzu
Jan 25, 2021
Soma inkuru