AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

RSB yahagaritse gukorana n'ikigo cyapimaga ubuziranenge bw'ibyinjira mu Rwanda

Yanditswe Jan, 05 2017 22:31 PM | 2,870 Views



Ikigo cy'igihugu cy'ubuziranenge RSB kiravuga ko cyahagaritse gukorana n'isosiyete mpuzamahanga ya SGS (Société Générale de Surveillance) yari yarahawe isoko ryo gupima ubuziranenge bw'ibyinjira mu Rwanda, kubera amakosa yatezaga igihombo Leta y'u Rwanda ndetse n'abatumiza ibicuruzwa mu mahanga.

Ikigo cy'igihugu cy'ubuziranenge RSB kivuga ko kuva mu mwaka w'2015 cyahagaritse gukomeza gukorana n'iyi sosiyete kuko yangaga kwirengera  100% by'igihombo bamwe mu bacuruzi bahuraga na cyo igihe ibicuruzwa byabo byangiwe kwinjira mu Rwanda kubera kutuzuza ubuziranenge nyamara bafite ibyangombwa bahawe n'iyi sosiyete bigaragaza ko bibwujuje mbere y'uko babikura mu mahanga.

Ikigo cy'igihugu cy'ubuziranenge RSB kivuga ko kuva cyahagarika gukorana na Sosiye ya SGS, inshingano zayo zisigaye zikorwa n' iki kigo uretse ko ngo kigihura n'imbogamizi yo kutabasha kugenzura ibicuruzwa byose byinjira ku mipaka y'u Rwanda. Icyakora ngo mu rwego rwo guhangan n'iki kibazo, leta y'u Rwanda irateganya gushyiraho ikigo cyihariye kizajya kigenzura ubuziranenge bw'ibicuruzwa byinjira mu Rwanda.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura