Yanditswe Oct, 01 2016 01:44 AM | 2,847 Views
Ikigo cy'igihugu cy'ubuziranenge cyatangaje ko kigiye kongera ingufu mu gukumira abantu binjiza mu gihugu ibikoresho by’ubwubatsi biba biturutse hanze mu buryo bwa magendu, hadasuzumwe ubuziranenge bwabyo. Ibi ngo bigira ingaruka ku bikorwaremezo ntibirambe. Gusa bamwe mu baturage n'abacuruzi bo barasaba basobanurirwa bihagije amabwiriza agenga ubuziranenge.
Ibikoresho by'ubwubatsi
birimo amatafari, amabati, fer a betaux, amatiyo, ciment, ndetse n'insinga
z'amashanyarazi, ni bimwe mu bikoresho byifashishwa mu bwubatsi ariko byabanje
gupimwa ubuziranenge muri laboratoire zitandukanye z'ikigo cy'igihugu
cy'ubuziranenge RSB kugira ngo byemererwe gukoreshwa.
Ikigo RSB kinagaragaza
ko ikindi kibazo kiri gushakirwa umuti, ari ibindi bigo bikorera mu Rwanda
bipima ubuziranenge ariko ugasanga ibipimo byabo bitari ku rwego mpuzamahanga.
Gusa ngo hakwiye kubaho ubugenzuzi bwimbitse kuko nabyo bigira ingaruka ku
kiremwa muntu no ku gihugu. Kugeza ubu mu Rwanda habururwa ibigo bipima
ubuziranenge bigera kuri 6.
Inkuru irambuye mu mashusho:
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru