AGEZWEHO

  • Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya – Soma inkuru...
  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...

RUBAVU: Hatangijwe Kwibuka25 abaturage basabwa gukangukira gukora

Yanditswe Apr, 07 2019 17:54 PM | 5,629 Views



Mu Mudugudu wa Marumba wo mu Murenge wa Busasamana niho ku rwego rw’Akarere ka Rubavu hatangirijwe icyumweru cy'icyunamo hazirikanwa ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya25 Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata1994 cyatangijwe n'urugendo rugana kuri Paruwasi hanashyirwa indabo ahari ibyobo byajugunywemo imibiri

Abitabiriye uyu muhango basobanuriwe amateka ya Jenoside muri aka gace, ndetse bunamira inzirakarengane zisaga 1,500 ziciwe mu ngoro ya Paruwasi ya Busasamana.

Mu biganiro byahatangiwe hagarutswe ku buryo bamwe mu bavuka muri aka gace barimo Bikindi Simon umuhanzi waranzwe n’imvugo zimakaza kwanga Abatutsi ndetse na Twagirayezu uherutse gukurwa muri Danmark agashyikirizwa u Rwanda kubera ibyaha akurikiranweho yagize muri Jenoside.

Mu butumwa bwatanzwe hibanzwe ku kwereka abahatuye amahirwe bahabwa na Leta y’u Rwanda ibatoza kubana neza no gukangukira gukora ibikorwa bibateza imbere kandi bimakaje ubumwe n'ubwiyunge.



Inkuru ya Saada Hakizimana



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura