Yanditswe Apr, 21 2019 09:55 AM | 4,636 Views
Mu karere ka Rubavu
habonetse imirambo 15 y'abanyekongo baherutse kurohama mu mpanuka y'ubwato
yabereye mu kiyaga cya Kivu ku ruhande rwa Repubulika iharanira demokarasi ya
Kongo. Iyo mirambo yashyikirijwe ubuyobozi bw'umujyi wa Goma, ndetse akarere ka
Rubavu gafata umwanzuro wo kuba gahagaritse ibikorwa byo koga n'uburobyi mu
kiyaga cya Kivu.
Iyo mirambo y'abanyekongo yabonetse hagati mu kiyaga cya Kivu ku ruhande rw'u Rwanda mu bice by'umurenge wa Nyamyumba mu karere ka Rubavu. Nk'uko tubikesha ubuyobozi bw'aka karere, yatangiye kugaragara mu ijoro rishyira kuri uyu wa gatandatu, hahita hatangira ibikorwa by'ubutabazi bwo gushakisha indi mirambo, kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru hari hamaze kuboneka imirambo y'abantu 15.
Murenzi Janvier, umuyobozi w'akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu yihanganishije abaturanyi bo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, ndetse iyo mirambo ishyikirizwa ubuyobozi bw'umujyi wa Goma, mu gikorwa cyabereye kuri plage ya Gisenyi.
Umuyobozi w'umujyi wa Goma Muisa Kense Thimothee yashimiye leta y'u Rwanda kubera ubutabazi bwakozwe avuga ko bagikomeje gushakisha abandi baburiwe irengero.
Muisa Kense Thimothee yagize ati "Ntabwo turashobora kumenya imyirondoro y'aba bantu, uretse indangamuntu 1 yabonetse mu mwambaro w'umurambo w'umugabo, kandi mu mirambo yabonetse y'abagore twasanzemo uwari utwite, tukaba dushimira leta y'u Rwanda uburyo inzego zinyuranye zadutabaye muri ibi byago.
Cyokora ibikorwa byakorerwaga mu kiyaga cya Kivu nko koga n'uburobyi byahagaritswe ku ruhande rw''akarere ka Rubavu kugeza igihe hazasohokera andi mabwiriza.
Mu ntangiriro z'icyumweru gishize, nibwo Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo yatangaje ko abantu bagera ku 150 baburiwe irengero nyuma yaho ubwato barimo burohamye mu kiyaga cya Kivu hafi y'ahitwa Kalehe, buvuye mu ntara ya Kivu y'amajyaruguru.
Inkuru ya Saadah HAKIZIMANA
Minisiteri y'Ibidukikije irabasaba kureka gukoresha ibikoresho bya pulasitike bikoreshwa rimwe
Jun 04, 2023
Soma inkuru
Angola yashimye umuhate urimo gushyirwa mu biganiro byo kugarura amahoro muri RDC
Jun 03, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yitabiriye irahira rya Perezida Erdogan
Jun 03, 2023
Soma inkuru
Banki nyafurika itsura amajyambere irasaba imiryango itari iya leta kuyishyigikira
Jun 01, 2023
Soma inkuru
Hakenewe miliyari 296Frw zo gusana no kubaka ku buryo burambye ibyangijwe n'ibiza - MINALOC
Jun 01, 2023
Soma inkuru
Inama ya EAC yemeje ko abarwanyi ba M23 bazakirirwa mu kigo cya Rumangabo
May 31, 2023
Soma inkuru
Hibutswe Captain Mbaye Diagne wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
May 31, 2023
Soma inkuru
Abanyamahanga bashoye imari mu Rwanda basanga iki ari igihugu ntangarugero mu korohereza ishoramari
...
May 31, 2023
Soma inkuru