Yanditswe May, 15 2019 07:39 AM | 8,875 Views
Mu gihe abaturage bakomeje kwinubira izamuka ry’ibiciro by’amazi, Umuyobozi mukuru wa RURA Patrick Nyirishema we yemeza ko ikibazo kiri mu mikoreshereze y’amazi.
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa mbere urwego rw’igihugu ngenzura mikorere RURA rwemeje ko, ibi biciro bidakanganye ngo kuko byazamuwe hashingiwe ku bushobozi bw’abaturage. Uru rwego rutanga urugero ko ibijerekani 250 buri rugo ubusanzwe rwagombye gukoresha buri kwezi bigurwa amafaranga atarenze 340 gusa.
Ikigo cy’igihugu cy’isuku n’isukura WASAC ndetse n’urwego rw’igihugu
ngenzuramikorere RURA bavuga ko iki kibazo gishingiye ku myumvire.
Mu cyumweru gishize Minisitiri w’ibikorwaremezo Amb. Gatete Claver yemeje ko iri zamurwa ry’ibiciro by’amazi rifite impamvu zaryo.
Igiciro cy’amazi cyazamuwe guhera mu ntangiriro z’uyu mwaka,
abaturage bakemeza ko uretse kutaboneka hose ngo n’igiciro cyashyizweho gisa
nikibabangamiye.
Iki kibazo kigaragara muri tumwe duce tugize umujyi wa
Kigali, aho abaturage bavuga ko muri utwo duce hakigaragara ikibazo ry’ibura
ry’amazi.
Gusa naho ahaboneka ngo benshi bemeza ko igiciro cyayo cy’ikubibye incuro ebyiri nk'uko bigaragazwa n’inyemeza bw’ishyu bahabwa iyo bagiye kwishyura amazi.
Inteko ishingamategeko mutwe w’amadepite nayo yemeza
ko ikibazo cy’izamuka ry’ibicoiro by’amazo cyakunze kugaruka mu ngendo ikora
hirya no hino mu gihugu. Uyu ni Depite Muhongayire Christine, uyobora komisiyo
y’imibereho myiza mu nteko nshingamategeko umutwe w’abadepite.
Urugo rukoresha amajerekani hagati ya 250 na 1000 bo ku
kwezi bakishyuzwa amafaranga 720 naho ingo zikoresha amajerekani hagati ya 1000
na 2500 bo bakishyuzwa amafaranga 845 ku kwezi.
Kugeza ubu ngo uruhare rw'umuturage mu kiguzi cy'amazi
ni 26.2% mu gihe leta ifite uruhare rwa 73.8% mu kiguzi cy'amazi.
Gusa, ahari abemeza ko ibi biciro biri hasi aubwo ngo ikibazo kikaba kiri mu myishyurize yayo.
Inkuru ya Bosco Kwizera
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru