Yanditswe May, 29 2019 12:37 PM | 17,009 Views
Taxi Voiture ni
kimwe mu byifashishwa cyane n'abagenzi mu
mugi wa Kigali ndetse bakanishimira ko hakoreshwa ikoranabuhanga rya Mubazi mu
kubara amafaranga y'urugendo.
Gusa hari abashoferi batwara izi modoka bo bavuga ko bahura n'ibibazo bitandukanye birimo gucibwa amafaranga y'umurengera mu gukoresha ubu buryo bwa Mubazi. Ngo hari n'igihe iyo mubazi ishyuha ikazima bakabihanirwa ndetse no kuba umushoferi utwaye bamwe mu bagize umuryango we asabwa gucana iyo mubazi akishyura urugendo akoze ndetse n''ikibazo cy'ibiciro bishyurwaho kuri kilometero bitagendanye n'igihe, bagahomba.
Nyarwaya Alfred umushofeli utwara taxi voiture avuga ko izi za mubazi zishyuha iyo zimaze umwanya munini zikazima bakabaha hombuya.
yagize ati " izi za mubazi zirashyuha iyo zimaze umwanya munini zikazima bikadusaba kujya gucaginga aho utuye, abakozi ba RURA bakabona ko utari gukora bakaguca amande y'ibihumbi 200"
undi mushoferi Kagabo Shema avuga ko niyo utwaye umuryango wawe usanga babara nkaho waruri mukazi
yagize ati "narafashwe ngo kuko ntayicometse kandi narintwaye umuryango wanjye mbajyanye kwa muganga icyo gihe RURA inca amande y' ibihumbi 200"
Urwego ngenzura mikorere RURA rwagiranye ibiganiro n'abatwara abantu n'ibintu muri taxi Voiture, hagaragarazwa ibi bibazo ndetse hatangazwa n'ibiciro bishya by'ingendo.
Umuyobozi ushinzwe ingendo muri RURA, KATABARWA ASABA EMMANUEL avuga ko ibiciro abagenzi bakoreshaga mu kwishyura byiyongereye kugira ngo bigendane n'igihe aho taxi zikorera ku kibuga mpuzamahanga cy'indege cya Kigali i kanombe, igiciro ari amafaranga 1015 ku kilometero.
Ku bibazo by'iri koranabuhanga rya Mubazi bavuga ko ridakora neza kandi n'utwaye umuryango we yaba atari kurikoresha akabihanirwa, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'ibikorwaremezo ushinzwe ubwikorezi Eng Jean de Dieu Uwihanganye avuga ko ikibazo giterwa n'uko baba batabisobanuriwe neza, ahubwo abayobozi bakihutira kubishyira mu bikorwa, bityo ko hakenewe ubukangurambaga.
Imibare y’urwego
ngenzura mikorere RURA yo mu mwaka wa 2018 igaragaza ko mu Rwanda habarurwa
Taxi Voiture 943 zitwara abagenzi ziri mu makoperative 36, gusa ngo izikoresha
irikoranabuhanga rya mubazi ni 30% gusa.
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru