Yanditswe Jan, 15 2018 15:28 PM | 10,661 Views
Urwego rw'igihugu
ngenzuramikorere RURA, rurakangurira abaturage kwiyandukuza kuri SimCards bibarujeho ariko bakaba
batakizikoresha, kuko bizabafasha
kwirinda ingaruka zitandukanye zishobora guterwa n'ikoreshwa ry'izi Sim Cards
mu buryo butanoze.
Mu gihe u Rwanda
rukomeje gutera intambwe mu gukoresha ikoranabuhanga mu nzego zitandukanye, itumanaho
rikoresheje telefone zigendanwa ni kimwe mubiza ku isonga mugusakaza amakuru
hifashishijwe iyo nzira.
Bamwe mu baturage bavuga ko gutunga telefone ngendanwa bibafasha cyane mu bikorwa bitandukanye byabo, ariko bakagaragaza impungenge zuko rimwe na rimwe hari ubwo bagura SimCard zirenze imwe igihe batakizikoresha bikaba byabagiraho ingaruka.
Umuturage Kayitare François, agira ati, ''Hari impungenge z'uko wa muntu natije ibyangombwa byanjye akibaruzaho simcard ye azakorera ikosa kuri ya simcard, ubuyobozi nibujya gukurikirana nijye buzakurikirana watanze ibyangombwa kuko ari njye ibaruyeho wa wundi wakoze ikosa ntacyo bizaba bimurebaho kandi ariwe warikoze''
Kwizera George, Umukozi mu rwego rw'igihugu ngenzuramikorere RURA ushinzwe kubungabunga nomero zikoreshwa mu itumanaho, aragaruka ku buryo abaturage bakoresha kugira ngo biyandukuze kuri izo sim card batagikoresha. Ati, ''Wandika izo nomero ubona zikwanditseho utazizi cyangwa utakizikoresha ku gapapuro hanyuma ugafata telefone ugakanda akanyenyeri ukandika 125 ugakanda kanyenyeri ukandika 1 akanyenyeri ukandika ya nomero utifuza ushaka kwandukuzaho ugashyiraho akanyenyeri ugashyiraho nomero y'irangamuntu yawe urwego ukohereza iyo birangiye iyo nomero ihita ivaho''
Urwego rw'igihugu ngenzuramikorere RURA rurugaragaza ko magingo aya abantu bakoresha itumanaho rya Telefoni zigendanwa mu Rwanda, basaga Miliyoni 8.
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru