Yanditswe January, 15 2018 at 15:28 PM | 4493 Views
Urwego rw'igihugu
ngenzuramikorere RURA, rurakangurira abaturage kwiyandukuza kuri SimCards bibarujeho ariko bakaba
batakizikoresha, kuko bizabafasha
kwirinda ingaruka zitandukanye zishobora guterwa n'ikoreshwa ry'izi Sim Cards
mu buryo butanoze.
Mu gihe u Rwanda
rukomeje gutera intambwe mu gukoresha ikoranabuhanga mu nzego zitandukanye, itumanaho
rikoresheje telefone zigendanwa ni kimwe mubiza ku isonga mugusakaza amakuru
hifashishijwe iyo nzira.
Bamwe mu baturage bavuga ko gutunga telefone ngendanwa bibafasha cyane mu bikorwa bitandukanye byabo, ariko bakagaragaza impungenge zuko rimwe na rimwe hari ubwo bagura SimCard zirenze imwe igihe batakizikoresha bikaba byabagiraho ingaruka.
Umuturage Kayitare François, agira ati, ''Hari impungenge z'uko wa muntu natije ibyangombwa byanjye akibaruzaho simcard ye azakorera ikosa kuri ya simcard, ubuyobozi nibujya gukurikirana nijye buzakurikirana watanze ibyangombwa kuko ari njye ibaruyeho wa wundi wakoze ikosa ntacyo bizaba bimurebaho kandi ariwe warikoze''
Kwizera George, Umukozi mu rwego rw'igihugu ngenzuramikorere RURA ushinzwe kubungabunga nomero zikoreshwa mu itumanaho, aragaruka ku buryo abaturage bakoresha kugira ngo biyandukuze kuri izo sim card batagikoresha. Ati, ''Wandika izo nomero ubona zikwanditseho utazizi cyangwa utakizikoresha ku gapapuro hanyuma ugafata telefone ugakanda akanyenyeri ukandika 125 ugakanda kanyenyeri ukandika 1 akanyenyeri ukandika ya nomero utifuza ushaka kwandukuzaho ugashyiraho akanyenyeri ugashyiraho nomero y'irangamuntu yawe urwego ukohereza iyo birangiye iyo nomero ihita ivaho''
Urwego rw'igihugu ngenzuramikorere RURA rurugaragaza ko magingo aya abantu bakoresha itumanaho rya Telefoni zigendanwa mu Rwanda, basaga Miliyoni 8.
Ikoranabuhanga rya Yego Cabs rihuza abatwara imodoka ntoya n'abagenzi burimo kunozwa kugira ngo ...
November 08, 2018 at 22:01 PM
Soma inkuru
Bamwe mu bafite imodoka zitwara abagenzi ku buryo bwa rusange baravuga ko izamuka ry'ibiciro by ...
January 16, 2018 at 16:25 PM
Soma inkuru
Urwego ngenzuramikorerere RURA, rurakangurira abamotari guhindura imyumvire bakumva ko isuku ku mubi ...
September 12, 2017 at 19:48 PM
Soma inkuru
Urwego ngenzura mikorere RURA ruratangaza ko abaturage bahamagara bitari ngombwa ku mirongo yashyiri ...
November 24, 2016 at 17:04 PM
Soma inkuru
Guhera kuri uyu wa 4 ibiciro by'ibikomoka kuri peteroli byiyongereye. Litiro ya mazutu i Kigali ...
November 03, 2016 at 14:26 PM
Soma inkuru