Yanditswe May, 08 2019 18:35 PM | 7,569 Views
Leta y'u Rwanda n’igihugu
cya Maroc bashyize umukono ku masezerano
y'ubufatanye mu bijyanye n’imikoreshereze no kugenzura imirasire ifite inkomoko
ku mbaraga za nucléaire.
Umuyobozi mukuru w'urwego rushinzwe kugenzura imikorereshereze y'imirasire ifite inkomoko ku mbaraga za Nuclaire ndetse n'ingufu z'imirasire ihindura imiterere kamere y'ibintu zizwi nka Radiation, [Moroccan Agency for Nuclear and Radiological Safety and Security AMSSNUR], Dr Khammar MRABIT, yemeza ko bafite ubushake bwo gukorana n'u Rwanda mu buryo bufatika usibye mu masezerano yasinywe gusa.
Anavuga ko ku
bufatanye n'u Rwanda bazukukiramo byinshi birimo mu guhanahana amakuru
n'inararibonye, kuko ibihugu byombi byatangiye gukoresha iyo mirasire
itangiza hagamijwe inyungu z'abaturage.
Igihugu cya Maroc, kuri ubu kigeze ku gipimo cyo gukoresha ingufu z'imirasire ihindura imiterere kamere y'ibintu zizwi nka Radiation cya 80% mu rwego rw'ubuvuzi, 15% mu rwego rw'inganda ndetse no gucunga umutekano, ndetse no kurwego rwa 5% mu bushakashatsi ndetse n'iterambere.
Leta y’u Rwanda irateganya gushyiraho uruganda rukomeye ruzajya rubyazwa izi ngufu z’imirasire ya nuclear, bikazafasha mu kongera izi ngufu kuburyo zizifashishwa no kuvura nk’indwara ya kanseri binyuze mu kuyishiririza, mu buhinzi, ubucukuzi, ndetse n’uburezi binyuze mu bushakashatsi buzajya bukorwa n’ikigo cyubushakashatsi ku birebana n’imbaraga za nuclear.
Bienvenue Redemptus
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru