AGEZWEHO

  • Nyamasheke: Abantu 2 bapfuye abandi 8 barakomereka mu mpanuka y’umukingo wabagwiriye – Soma inkuru...
  • Abanyeshuri barenga ibihumbi 30 basabye guhindurirwa ibigo cyangwa amashami – Soma inkuru...

RURA yatangaje ko hagiye kongerwa imodoka zitwara abagenzi muri Kigali

Yanditswe Aug, 09 2022 20:01 PM | 100,305 Views



Ubuyobozi bw'ikigo ngenzuramikorere buravuga ko muri gahunda yo kongera imodoka zitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali, mu gihe kitarenze iminsi 2 hari izindi modoka 20 ziza kwiyongera ku zisanzwe zikora uyu murimo. 

Ni mu gihe hashize iminsi hagaragara ikibazo cy'ibura ry'imodoka ku buryo bukabije, aho abaturage basaba ko iki kibazo cyavugutirwa umuti urambye.

Itangazo ryatanzwe n'ikigo ngenzuramikorere/RURA tariki 7 Kanama uyu mwaka, ryemereye ikigo Volcano ko nacyo cyakwiyongera ku masosiyete 3 asanzwe muri Kigali mu gutanga service zitwara abagenzi, ni nyuma y'uko RURA isabye buri wese ubishoboye kuba yatanga umusanzu we wo kuzana imodoka zitwara abagenzi.

Abatega imodoka rusange mu Mujyi wa Kigali bavuga ko kuva kuri uyu wa Mbere izi modoka zitangiye gukora, hari impinduka zabayeho mu itwarwa ry'abagenzi bo mu byerekezo ziganamo.

Usibye ikibazo cy'ubuke bw'imodoka zitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali, ikibazo cy'imihanda mito kandi mike ituma habaho umubyigano w'ibinyabiziga nacyo gikomeje guteza izindi ngorane by'umwihariko mu masaha ya mu gitondo na nimugoroba aho mu bice bya Nyabugogo honyine iki kibazo cyongerewe n'ikiraro cya Mpazi cyatinze kurangira ndetse hakaba ntawe uzi igihe imirimo y'ubwubatsi izasorezwa nubwo byari biteganijwe ko irangira mu kwezi kwa 6.


Jean Claude Mutuyeyezu



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Nyamasheke: Abantu 2 bapfuye abandi 8 barakomereka mu mpanuka y’umukingo w

Abanyeshuri barenga ibihumbi 30 basabye guhindurirwa ibigo cyangwa amashami

Qatar: Dr Ngirente yitabiriye imurika mpuzamahanga ry'ubuhinzi bw’imb

Nyagatare: RAB yakuyeho akato kari kashyizweho kubera indwara y'uburenge

Kigali: Hari imihanda irimo kubakwa yadindiye ubu irimo guteza imivu y’ama

Akarere ka Musanze kongeye kunengwa ku kibazo cy'igwingira cyugarije abana

Nyamagabe: Ubuyobozi buhangayikishijwe n’ibikorwa bisubiza inyuma ubumwe n

Uburezi: Abakoze ibizamini byo kuba abarimu batagize amanota 70% basabwe gusubir