Yanditswe Aug, 09 2022 20:01 PM | 100,062 Views
Ubuyobozi bw'ikigo ngenzuramikorere buravuga ko muri gahunda yo kongera imodoka zitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali, mu gihe kitarenze iminsi 2 hari izindi modoka 20 ziza kwiyongera ku zisanzwe zikora uyu murimo.
Ni mu gihe hashize iminsi hagaragara ikibazo cy'ibura ry'imodoka ku buryo bukabije, aho abaturage basaba ko iki kibazo cyavugutirwa umuti urambye.
Itangazo ryatanzwe n'ikigo ngenzuramikorere/RURA tariki 7 Kanama uyu mwaka, ryemereye ikigo Volcano ko nacyo cyakwiyongera ku masosiyete 3 asanzwe muri Kigali mu gutanga service zitwara abagenzi, ni nyuma y'uko RURA isabye buri wese ubishoboye kuba yatanga umusanzu we wo kuzana imodoka zitwara abagenzi.
Abatega imodoka rusange mu Mujyi wa Kigali bavuga ko kuva kuri uyu wa Mbere izi modoka zitangiye gukora, hari impinduka zabayeho mu itwarwa ry'abagenzi bo mu byerekezo ziganamo.
Usibye ikibazo cy'ubuke bw'imodoka zitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali, ikibazo cy'imihanda mito kandi mike ituma habaho umubyigano w'ibinyabiziga nacyo gikomeje guteza izindi ngorane by'umwihariko mu masaha ya mu gitondo na nimugoroba aho mu bice bya Nyabugogo honyine iki kibazo cyongerewe n'ikiraro cya Mpazi cyatinze kurangira ndetse hakaba ntawe uzi igihe imirimo y'ubwubatsi izasorezwa nubwo byari biteganijwe ko irangira mu kwezi kwa 6.
Jean Claude Mutuyeyezu
Byinshi kuri Dr Ngabonziza wavumbuye ubwoko bushya bw'igituntu
Jan 28, 2023
Soma inkuru
Abahinga mu cyanya cya Nasho bahangayikishijwe n’ikibazo cy'imvubu zibonera
Jan 28, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame asanga Kongo ubwayo ariyo ikwiye gukemura ibibazo ifite
Jan 28, 2023
Soma inkuru
Bamwe mu bagororwa bayobotse uburyo bw’ubwumvikane bwo kwemera icyaha basabye bagenzi babo kub ...
Jan 27, 2023
Soma inkuru
Abatuye muri Muhanga bemeye kwita ku mutekano w’ikiraro gishya kibahuza n’abo muri Gaken ...
Jan 27, 2023
Soma inkuru
Umuryango mpuzamahanga wongeye gusabwa kurwanya imvugo zimakaza urwango
Jan 27, 2023
Soma inkuru