AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Rusumo: Isoko nyambukiranyamipaka rimaze imyaka 5 ridakoreshwa

Yanditswe Jan, 14 2023 19:24 PM | 10,458 Views



Abaturiye umupaka wa Rusumo mu karere ka Kirehe kimwe n'abahagenda, barifuza ko isoko ryambukiranya imipaka rimaze imyaka 5 ryuzuye rikwiye gutangira gukoreshwa kugira ngo rigirire akamaro abaturage n'igihugu muri rusange kuko kudakoreshwa biteza ibihombo.

Ni ku Rusumo mu karere ka Kirehe ku mupaka uhuza u Rwanda na Tanzania, urujya n'uruza rw'amakamyo yambukana ibicuruzwa ni rwose.

Ni nako kandi abaturage bambukiranya ibihugu byombi harimo n'abanyarwanda bava guhahira muri Tanzania.

Nubwo abaturage bambuka umunsi ku wundi bajya guhahira muri Tanzania, neza neza ku mupaka wa Rusumo hari isoko rimaze imyaka itari munsi ya 5 ryuzuye.

Ni isoko ubusanzwe ryubatswe kugira ngo rihurizwemo ibicuruzwa bituruka mu bihugu byombi bityo abaturage babibone bidahenze.

Amasoko 5 arema mu cyumweru nk'irya Nyamugali, Gatore, Kiyanzi, Nyakarambi, Kagasa n'andi kandi atari kure y'umupaka wa Rusumo nayo ntiyabura gutekerezwa nka kimwe mu byatuma iri ryambukiranya umupaka ribura abarirema.

Abatuye n'abagenda ku mupaka wa Rusumo bifuza ko izi nzu zagira icyo zikorerwamo aho kugira ngo zizarinde zangirika nta musaruro zitanze nyamara zaratwaye amamiliyari mu kuzubaka.

Umuyobozi w'Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno asobanura ko iri soko ryabanje kugira ibindi rikorerwamo, ariko ngo muri uyu mwaka rigomba gukorerwamo icyatumye ryubakwa.

Hirya no hino ku mipaka hagiye hubakwa amasoko ahuriweho n'abaturage b'ibihugu byombi ku mpamvu yo kugirango babashe guhahirana, ndetse aya masoko atanga umusaruro.

Kuba isoko nk'iri rya Rusumo ridakoreshwa kandi hashize igihe kirekire nacyo ni ikindi gihombo ku baturage bakabaye baribyaza umusaruro cyangwa ibindi ryagakwiye kuba ryinjiriza igihugu nk'imisoro n'ibindi.

Jean Claude Mutuyeyezu



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama