Yanditswe Jan, 14 2023 19:24 PM | 10,458 Views
Abaturiye umupaka wa Rusumo mu karere ka Kirehe
kimwe n'abahagenda, barifuza ko isoko ryambukiranya imipaka rimaze imyaka 5
ryuzuye rikwiye gutangira gukoreshwa kugira ngo rigirire akamaro abaturage
n'igihugu muri rusange kuko kudakoreshwa biteza ibihombo.
Ni ku Rusumo mu karere ka Kirehe ku mupaka uhuza u Rwanda na Tanzania, urujya n'uruza rw'amakamyo yambukana ibicuruzwa ni rwose.
Ni nako kandi abaturage bambukiranya ibihugu byombi harimo n'abanyarwanda bava guhahira muri Tanzania.
Nubwo abaturage bambuka umunsi ku wundi bajya guhahira muri Tanzania, neza neza ku mupaka wa Rusumo hari isoko rimaze imyaka itari munsi ya 5 ryuzuye.
Ni isoko ubusanzwe ryubatswe kugira ngo rihurizwemo ibicuruzwa bituruka mu bihugu byombi bityo abaturage babibone bidahenze.
Amasoko 5 arema mu cyumweru nk'irya Nyamugali, Gatore, Kiyanzi, Nyakarambi, Kagasa n'andi kandi atari kure y'umupaka wa Rusumo nayo ntiyabura gutekerezwa nka kimwe mu byatuma iri ryambukiranya umupaka ribura abarirema.
Abatuye n'abagenda ku mupaka wa Rusumo bifuza ko izi nzu zagira icyo zikorerwamo aho kugira ngo zizarinde zangirika nta musaruro zitanze nyamara zaratwaye amamiliyari mu kuzubaka.
Umuyobozi w'Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno asobanura ko iri soko ryabanje kugira ibindi rikorerwamo, ariko ngo muri uyu mwaka rigomba gukorerwamo icyatumye ryubakwa.
Hirya no hino ku mipaka hagiye hubakwa amasoko ahuriweho n'abaturage b'ibihugu byombi ku mpamvu yo kugirango babashe guhahirana, ndetse aya masoko atanga umusaruro.
Kuba isoko nk'iri rya Rusumo ridakoreshwa kandi hashize igihe kirekire nacyo ni ikindi gihombo ku baturage bakabaye baribyaza umusaruro cyangwa ibindi ryagakwiye kuba ryinjiriza igihugu nk'imisoro n'ibindi.
Jean Claude Mutuyeyezu
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru