Yanditswe Dec, 26 2017 17:24 PM | 4,120 Views
Bamwe
mu bana bigeze kumara igihe mu muhanda ari inzererezi, barasaba abana bagenzi
babo kumvira ababyeyi babo kuko ingaruka batewe no kutabumvira zabaye mbi ku
buzima bwabo.
Valence Uwimana avuga ko yamaze igihe kirenga umwaka mu muhanda ari inzererezi abitewe no kutumvira nyirakuru wa mureraga bikamuviramo gufata icyemezo cyo kujya mu muhanda. Mu buhamya bwe yagize ati, "Jyewe inama nagira abandi bana ni ukumvira ababyeyi babo niba banabafite nanjye nanze kumvira mukecuru ariko ingaruka nahuye nazo narazibonye ntabwo nazigera nsubira mu muhanda. Ariko inama ngira abandi bana nuko bakumvira ababyeyi babo ntibajye mu muhanda"
We na bagenzi be baturutse mu bigo birera abana badafite imiryango, kuri uyu wa kabiri Radisson Blu hotel yabahaye amahirwe yo kubakira no gutembera inyubako ya Convention Center. Bishimiye uburyo bakiriwe bagahabwa Noheri n'Ubunani...
Inkuru irambuye mu mashusho:
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru