AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Raporo ya WEF yashyize u Rwanda ku mwanya wa 23 ku isi mu gutanga ubutabera

Yanditswe Oct, 23 2017 20:26 PM | 3,861 Views



Bamwe mu baturage barashima imikorere y'inzego zo hejuru mu by'ubutabera ariko bakanenga inzego z'ibanze zidashyira mu bikorwa imyanzuro inkiko ziba zafashe. Ibi barabivuga mu gihe raporo ya World Economic Forum yagaragaje ko u Rwanda ruri ku mwanya wa mbere muri Afrika n'urwa 23 ku isi.

Raporo ya World Economic Forum yo muri uyu mwaka, yakozwe ku bihugu 137 ishyira u Rwanda ku mwanya wa 1 muri Afrika no kuwa 23 ku isi. Ikindi gihugu kiza ku mwanya wa 2 ni Namibia iri ku mwanya wa 29 ku isi. Mu bihugu bigize umuryango wa Afrika y'iburasirazuba, Kenya ni yo iza hafi, ku mwanya wa 55 ku isi n'uwa 2 mu karere. Ku mwanya wa 1 ku isi hari Finland, ku wa 2 NewZealand, Norvege kuwa 3, USA ziza kuwa 25, u Bufaransa kuwa 28, ku mwanya wa nyuma hakaza u Burundi.

Uretse ubwigenge bw'abacamanza n'abakora mu butabera muri rusange, urwego rw'ubucamanza ruvuga ko n'ihame ry'uburinganire mu bakozi b'inkiko mu Rwanda riri ku kigero cya 50% kuko mu bacamanza n'abanditsi 591 harimo abagabo 294 n'abagore 297.

Inkuru irambuye mu mashusho:




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura