AGEZWEHO

  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...
  • Amateka ya Mohamood Thabani warohoye imibiri y'Abatutsi mu Kiyaga cya Victoria – Soma inkuru...

Raporo ku ruhare rw’Abafaransa muri Jenoside zizazana imibanire myiza n'u Rwanda-Impuguke

Yanditswe Apr, 19 2021 09:20 AM | 26,475 Views



Nyuma y’uko Perezida wa Paul Kagame atangaje ko Raporo y’u Rwanda ku ruhare rw’Ubufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi izasohoka mu cyumweru cya gatatu cya Mata, bamwe mu barokotse Jenoside ndetse n’abanyamategeko baravuga ko raporo z’ibihugu byombi ari intangiriro y’imibanire mishya ndetse no kurushaho kugaragaza ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bavuga ko ingabo z’Abaransa zari mu kiswe “Operation turquoise”, zakingiye ikibaba abari bamaze gukora Jenoside  guhungira muri Zaire y’icyo gihe, bakavuga ko izo ngabo zari zizi kugenzura ibijyanye n’amako.

Yankurije Epiphanie warokokeye  Jenoside mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu ubu ni mu karere ka Rusizi yagize ati “Nageze ku Rusizi mpasanga ingabo z' Abafaransa bambaza mu gifaransa ngo tu as tusti au Hutu, kuko narinzi agafaransa ndabasubiza ngo je suis tutsi, barambwira ngo Tutsi Nyarushishi Hutu Zaire, banyereka inzira nyuramo, nabonaga bazi ko umututsi agomba kujya Nyarushishi umuhutu akajya muri Zaire.”

Raporo yitiriwe Duclert yagaragaje ko Ubufaransa bwagize uruhare rukomeye mu mateka asharira yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi,  ariko ku rundi ruhande ikavuga ko nta nyandiko yagaragaje ko iki gihugu cyagize ubufatanyacyaha muri iki cyaha.

Iyi raporo yashyikirijwe Perezida w’Uburansa hasigaye iminsi 11 ngo hibukwe Jenoside yakorewe Abatutsi, igaragaza ko ubutegetsi bwa Mitterand bwafunze amaso ku bikorwa by’ubutegetsi bwari bwaramunzwe n’amacakubiri ahubwo bugakomeza kubutera inkunga, ikanatera utwatsi ibyo kuvuga ko ihanurwa ry’indege y’uwari Perezida Habyarimana Juvenal ariryo ryabaye imbarutso ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibi ni nabyo byongeye gushimangirwa Perezida w’iyi Komisiyo ubwo yayigezaga kuri Perezida wa Repubulika Paul Kagame, nyuma y’umunsi umwe mu Rwanda hatangiye icyumweru cy’icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Inyandiko z’Ubufaransa bigaragara ko zishobora kuba zarirengagijwe nkana n’ubutegetsi bw’Ubufaransa by’umwihariko Perezida wa Repubulika Francosi Mitterand ndetse na minisiteri y’ububanyi n’amahanga.

Izo nyandiko zigaragaza neza ko hari umugambi wa jenoside, umugambi wo kwica abatutsi mu myaka ya 1990, 1991, 1992, 1993 kandi ko ibyo ntaho bihuriye n’isubiranamo ry’amoko.

Ni ingenzi rero gushimangira ko inyandiko z’Ubufaransa ziri mu bubiko zivuga neza ko habaye jenoside kandi ko iyo jenoside yakorewe abatutsi kandi ko ubwicanyi bwabayeho mu gihe cy’ibitero bya FPR ntaho buhuriye n’ibyabaye kuko bwakorewe ku butaka bwagenzurwaga na leta.

Ni ikintu cy’ingenzi rero kuko izo nyandiko zo ha mbere ari zo ubwazo zisenya burundu iyo mvugo za jenoside ebyiri ari yo mpamvu n’iyi raporo ari ingirakamaro kuko yerekana ukuri nyako ko jenoside yabayeho ari jenoside yakorewe abatutsi.

Umwe mu barokotse Jenoside mu gace karimo ingabo z’Abafaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi ashimangira ko izi ngabo zabatereranye mu buryo bugaragara.

Iyi raporo igisohoka, Minisiteri y’ububanyi n’mahanga  yasohoye itangazo rivuga ko yakiriwe neza ndetse igaragaza intambwe ikomeye mu kumva mu buryo bumwe uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iri tangazo ryahishuye ko hari raporo yateguwe na Guverinoma y’ u Rwanda kuva muri 2017 yitezweho kuzuza Raporo yitiriwe Duclert ku ruhare rw’uBufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kuri Me Gasominari Jean Baptiste ngo Raporo z’ibihugu byombi ni ingenzi cyane mu kugaragaza ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, bikaba binatanga icyizere cy’ubutabera ku bayirokotse ari nako ziharura umuhanda w’imibanire mishya y’ibihugu byombi.

Gasominari  Jean Baptiste yagize ati “Ku rwego rw'amategeko raporo nka ziriya zitanga amakuru atarasanzwe azwi noneho y' amakuru akifashishwa mu gukurikirana abakoze icyaha, maze abakorewe ibyaha bakabona ubutabera na bwa bwiyunge tuvuga bukaba bwaheraho buziraho kuko ubutabera nyakuri nibwo bujyana no kubabarira ndetse no gukira ibikomere.”

Ubwo yatangizaga icyumweru cy’icyunamo, Perezida Paul Kagame yakomoje kuri Raporo y’impuguke yahsyizweho na Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron ndetse avuga n’igihe Raporo y’u Rwanda kuri iyi ngingo izahokera.

Yagize ati “U Rwanda narwo ruzagira icyo ruvuga mu minsi ya vuba, bishobora kuzaba nko mu cyumweru cya gatatu cy’uku kwezi, ibivuye muri izi raporo nk’uko zakozwe n’abantu babishinzwe ku byerekeranye n’ibyo impuguke zakoze ku byo komisiyo yari irimo ikoraho bisa n’ibigana mu cyerekezo kimwe, icya ngombwa ni uko dukomeza gukorana kugira ngo twandike amateka y’ibyabaye byukuri.”

Muri 2019 nibwo Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron yashyizeho Komisiyo y’abanyamateka, ngo bacukukumbure inyandiko zitandukanye ahagamijwe kumenya ukuri ku ruhare rw’iki gihugu muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Hari inyuma yo guhura na Perezida Paul Kagame mu bihe no mu buryo butandukanye.

U Rwanda ntirwahwemye kugaragaza ko Ubufaransa bwagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse hitezwe indi raporo izarushaho kubigaragaza  nyum y’iyitiriwe Mucyo yasohotse muri 2010.

Byatangiye kunugwanugwa ko Raporo y’u Rwanda ku ruhare rw’Ubufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi izasohoka mu ntangiriro z’icyumweru gitaha. Twageregeje kuvugisha Minisitiri w’ubutabera kuri iyi ngingo ariko ntibadukundira.

Bibaye ari ibyo iyi raporo yaba isohotse nyuma y’iminsi 12 u Rwanda rutangije iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, mu gihe iy’Ubufaransa yasohotse habura iminsi 11 ngo hibukwe ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi.



Fisto Felix Habineza



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize