Yanditswe Jun, 23 2020 08:46 AM | 39,919 Views
Urukiko Rukuru rwa
Gisirikare rukorera i Kanombe,kuri uyu wa mbererwatangiye kuburanisha mu mizi urubanza rw'abantu
bakekwaho gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa RNC bagamije guhungabanya umutekano w’igihugu cy’u Rwanda.
Uru rubanza rwatangiye
kuburanishirizwa mu mizi ruregwamo abasirikari ndetse n'abasivile. Abaregwa bose
hamwe bavuye ku bantu 26 bagera kuri 32 nyuma y’uko hahujwe amatsinda 2 y'abaregwa
harimo irikuriwe na Rtd Major Habib
Mudathiru ndetse n'irikuriwe na Private Muhire Dieudonné, ubundi yaburanishwaga
buri ryose ukwaryo.
Mu itsinda rya mbere rigizwe n'abantu 26 uretse uwitwa Ruhinda uregwa icyaha cyo gutoroka igisirikari, abandi basigaye barimo uwitwa Mudathiru bahuriye ku byaha 5 ari byo kujya mu mutwe w'ingabo utemewe hagamijwe inyungu zo gushyigikira igitero cy'ingabo zitemewe, icyaha cyo gucura umugambi wo kugirira nabi ubutegetsi buriho hakoreshejwe intambara cyangwa izindi mbaraga zose, kugirana umugambi na Leta z'amahanga bigiriwe gushoza intambara ndetse no kurema umutwe w'abagizi ba nabi.
Itsinda rya kabiri rikuriwe na Pte Muhire Dieudonné na we ukurikiranyweho icyaha cyo gutoroka igisirikari.Ryo riregwa ibyaha birimo Ubufatanyacyaha mu bugambanyi ku cyaha cyo kugirira nabi ubutegetsi cyangwa kubuhirika hakoreshejwe intambara, Kwemera ku bushake kwinjira mu mutwe w'ingabo zitemewe, kurema umutwe w'abagizi ba nabi no koshya abandi kuwujyamo.
Bashinjwa kandi icyaha cyo kugira uruhare mu bikorwa by'ishyirahamwe rikora iterabwoba. Abaregwa bose bavuze ko biteguye kuburana.
Babajijwe niba bemera ibyaha baregwa cyangwa niba babihakana.
Pte Muhire Dieudonne yavuze ko ahakana ibyaha byose, Mudathiru n'abandi basigaye, bo bavuze ko bemera icyaha cyo kujya mu mutwe w'ingabo utemewe, ibindi byose barabihakana.
Mu baregwa barimo Abanyarwanda, abarundi ndetse n'abagande, buri wese yagiye asomerwa ibyaha aregwa ku giti cye.
Ibyaha bakurikiranyweho bagiye bacura imigambi yabyo bari mu bihugu birimo u Burundi, Uganda, RD Congo na Malawi, aho bakoranaga n'imitwe irimo RNC iyoborwa na Kayumba Nyamwasa, FDU Inkingi, FDLR, Amahoro PC n'iyindi.
Ubushinjacyaha bwasobanuye uburyo abaregwa bagiye bahabwa imyitozo ya gisirikari, intwaro, ubujyanama ndetse n' amafaranga.
Abaregerwa muri uru rubanza bafashwe mu mwaka ushize muri RDC mu bikorwa bya gisirikare by’ingabo z’iki gihugu-FARDC byo guhashya imitwe yitwaje intwaro iteza umutekano muke mu burasirazuba no mu bihugu bihana imbibi.
Umucamanza muri uru rubanza yanzuye ko iburanisha risubikwa, urubanza rukazakomeza kuri uyu wa Kabiri.
Rtd Major Habib Mudathiru
Abandi baregwa muri uru rubanza
Carine UMUTONI
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru