Yanditswe Jan, 15 2022 19:24 PM | 8,767 Views
Abadozi b’imyenda bo muri koperative COCOPEGI ikorera mu gakiriro ka Mbugangari muri Gisenyi, Akarere ka Rubavu, bavuga ko bafite intego yo kuba bitarenze uyu mwaka bazaba batangije uruganda rukora imyenda.
Imashini zifite ubushobozi n'abakozi bafite ubumenyi mu kudoda bihari, igisigaye bakeneyeho ubufasha ni ugukoresha imashini zimwe na zimwe bataramenya gukoresha kandi zizaba zifatiye runini uruganda none barasaba amahugurwa yo kuzikoresha.
Mu gakiriro ka Mbugangari, abadozi bakoreramo bari mu bikorwa byabo by'ubudozi. Barakoresha imashini nziza zigezweho, nibura buri wese iyo akoresha ifite agaciro ka miliyoni ebyiri n’igice z’amafaranga y’u Rwanda.
Uwamahoro Philomene na Bizimana Aboubakhali ni bamwe mu badozi bamaze imyaka itanu bakorera muri aka gakiriro, bavuga ko gukoresha imashini zigezweho bibafasha kudoda byinshi mu gihe gito bityo ifaranga binjiza rikiyongera.
Muri uru rugendo rw’imyaka itanu bishyize hamwe, koperative yashoboye kugura imashini z'agaciro ka miliyoni 54 z’amafaranga y’u Rwanda zirimo izikata imyenda mu buryo bwihuse, izisirifira n’izindi none muri uyu mwaka bifuza gutangiza uruganda rukora imyenda itandukanye.
Imwe mu mbogamizi bagifite nubwo umushinga bawugeze kure, ni imashini bamaranye imyaka itatu ariko bakaba nta muntu uhari ufite ubumenyi bwo kuzikoresha none basaba inkunga y'amahugurwa
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu NZABONIMPA Deogratias avuga ko mu mu kwezi gutaha bateganya gushaka abazabongerera ubumenyi bwo gukoresha izo mashini ndetse kubohereza mu rugendoahuri bazigiramo uko izindi nganda zikora.
Mu gihe uru ruganda ruzaba rutangiye, ubuyobozi bw’akarere bwemereye aba badozi ibindi byumba bigari bazakoreramo muri aka gakiriro.
Ubusanzwe iyi koperative ifite abanyamuryango 120 ivuga ko muri iki cyerekezo iri kuganamo iteganya no kurushaho kumurika ibyo bakora , kuko kugeza ubu bakigorwa no kubona amasoko yabo badodera imyenda.
Uko abakora mu mahoteli n'ubukerarugendo muri Rubavu biteguye inama ya CHOGM
May 10, 2022
Soma inkuru
Rubavu: I Mudende abaturage 10% ni bo bafite amazi meza hafi yabo
Mar 22, 2022
Soma inkuru
I Rubavu hatashywe ibikorwa remezo by'amashanyarazi
Mar 12, 2022
Soma inkuru
Rubavu: Aborozi barasabwa gucika gutwara amata mu majerikani
Jan 13, 2022
Soma inkuru
Rubavu: Ibiraro byangiritse bikomeje kubangamira ubucuruzi bw’ibisheke
Jan 06, 2022
Soma inkuru
Uko Urubyiruko rw'imfubyi rwo muri Rubavu rwagaruriwe ubuzima na Unity Club Intwararumuri
Oct 12, 2021
Soma inkuru