Yanditswe Jul, 20 2017 18:23 PM | 3,563 Views
Bamwe mu bana b’abakobwa bakoraga umwuga w’uburaya babana n’ubwandu bwa virus itera sida bibumbiye muri koperative ”abahindutse” ikorera mu karere ka Rubavu, bagaragaza ikibazo cy’uko serivisi zitanga imiti igabanya ubukana zitabakira ngo bahabwa imiti kubera ko batarafata ibyangombwa birimo indangamuntu.
Ikibazo Ikigo cy’Igihugu
gishinzwe ubuzima RBC kivuga ko ababikora baba birengagiza uburengenzira bwa
muntu ndetse na politiki y’igihugu y’ubuzima yita kuri bose.
Mu biganiro byari bihuje abafite
aho bahurira n’inzego z’ubuzima, umutekano ndetse n’ubutabera m’uturere twa
Rubavu na Musanze byagarukaga k’uburenganzira bw’ababana n’ubwandu bwa virus
itera sida, aho bavuga ko bavutswa uburenganzira bwo guhabwa imiti igabanya ubukana.
Mu gihe imibare mu gihugu igaragaza ko abakora umwuga w’uburaya bari mu cyiciro cyugarijwe kuri 45% by’ababana n’ubwandu bwa virus itera sida, inzego zose z’ubuyobozi zifite aho zihuriye n’ubuzima zasabwe gukomeza gutanga amakuru ajyanye n’ubuzima bw’imyororokere mu kurwanya no gukumira ubwandu bwa virus itera sida hashimangirwa ihame ry’uburenganzira bwa muntu hatabaye ubuvutswa uburenganzira kuri serivisi yifuza.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru