Yanditswe Jun, 09 2020 09:08 AM | 30,193 Views
Abaturage 18 bo mu Murenge wa Nyakiriba Akarere ka Rubavu baravuga ko hari rwiyemezamirimo warengereye ubutaka bwabo acukuramo kariyeri. Barasaba inzego zibishinzwe kubarenganura bitewe nuko uwo rwiyemezamirimo atigeze anabishyura ibyo yangije nk’uko yari yabisabwe n’ubuyobozi bw’akarere.
Mu kirombe cya Nyabibuye kiri mu kagari ka Gikombe umurenge wa Nyakiriba, imirimo irakomeje yo gucukuramo ibicangarayi bya laterite byubakishwa imihanda ya kaburimbo iri gukorwa hirya no hino mu karere ka Rubavu.
Rwiyemezamirimo uri gucukuza iyo kariyeri witwa Ngaruyimfura Emmanuel. Ariko bamwe mu baturage bandikiranyije nawe ubwo butaka bibumbiye muri koperative kariyeri Nyarubuye bavuga ko yarenze imbibe ze agacukura no mu butaka bwabo.
Turatsinze Phanuel ati “Yaraje yigabiza ubutaka bwacu, arabucukura twitabaza inzego z’ubuyobozi tubanza mu z’ibanze baza mu kibazo basanga baraturengereye baratwaturira badushingira imbago bamaze kuzishinga bukeye dusanga yaziranduye.”
Na ho Nzabonumpa Aloys ati “Ubu butaka tubufitiye ibyangombwa kandi muzi ko ubutaka bw’umuntu ni ntavogerwa.”
Metero 30 mu bugari, na metero 80 mu burebure, ni zo aba baturage bagaragaza ko yarengereye ku butaka bwabo. Ibi byatumye n’ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu buza gukemura icyo ikibazo cyabo, ngo busaba ko rwiyemezamirimo yahagarika gucukura kariyeri, akabanza akishyura abo baturage ibicangarayi yacukuye, akabona kongera gusubukura imirimo, ngo ariko nta na kimwe yakoze.
Nshimiyimana Thomas ati “Ibyo meya yasize yemeje hano ari kumwe n’abatekinisiye yabasabye kujya gukora expertise y’ibyo yangirije agatwara koperative, kugira ngo Ngarukiyimfura azagaruke yarangije kwishyura cyangwa abigarure, ibyo ntibyubahirijwe ahubwo yaragarutse azana imashini amenagura imbago atemesha n’ibiti akomeza no kurima mu kwacu.”
Turatsinze Phanuel ati “Nta nyishu baduhaye kuva meya yavuga ko agomba kutwishura ubutaka bwacu yatwaye, yanze ko twumvikana, ntacyakozwe kugeza ubu aracyakomeje gupakira.”
Twagerageje kuvugisha uwo Rwiyemezamirimo, akomeza kutubwira ko atari kuboneka.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert we avuga ko imbago yasize ashyizeho zubahirijwe, ndetse ko uwo rwiyemezamirimo atongeye kuzirengera, usibye inzira ashoresha inyura muri ubwo butaka bw'abo baturage kugirango agere ku muhanda.”
Asobanura ko nubwo icyo kibazo bagikemuye gutyo, bari kugenzura niba ubwo butaka ari ubw'abo baturage, batarabwihaye mu buryo bunyuranije n’amategeko.
Ati “Ariko nanone ku kijyanye n’ubutaka byo, n’ibintu turimo dukurikina inama njyanama yari yarafasheho umwanzuro hariya hantu,kuko hari ibimenyetso bitandukanye bigaragaza ko biriya ari ubutaka bw’akarere ko n’iriya koperative itigeze ibaho, icyo kiri gukurikiranwa kugira ngo inyandiko zose yaba ari imyanzuro ya njyanama ya 2016 kugira ngo byose bishirwe hamwe, noneho n’abaturage bashaka kwigabiza ubutaka bwa Leta basubizwe nkuko bikwiye.”
Cyokora abo baturage bo bagaragaza ko ubutaka ari ubwabo ngo babusigiwe n’ibisekuru byabo, kandi mbere bakaba barabuhingaga, ngo kuko yafi y’icyo kirombe hakiri n’abaturanyi babo babanye kuva kera.
Freddy RUTERANA
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru