Yanditswe Jan, 06 2022 12:52 PM | 14,188 Views
Abafite aho bahuriye n’imirimo
y’ubuhinzi n'ubucuruzi bw’ibisheke mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Rubavu
bavuga ko yabateje imbere kuko ibafasha kubona ibikenerwa by’ibanze mu
miryango yabo, gusa ingorane zihari uyu munsi ziri gukoma mu nkokora imikorere
yabo ni ibiraro byangiritse, ababarangurira babura inzira none barifuza ko
bisanwa.
Uwamahoro Jacqueline na Mutamuriza Jeannine ni bamwe mu babyeyi bo mu Karere ka Rubavu bamaze imyaka isaga 10 bakora imirimo ishamikiye ku buhinzi bw’ibisheke. Mu Murenge wa Nyundo aho tubasanze harangurizwa ibisheke, bagaragaza uburyo imirimo ishamikiye ku buhinzi bwabyo ibafasha kubonera imiryango yabo iby’ibanze nkenerwa bya buri munsi.
Umurenge wa Nyundo ufite ubuso bungana na hegitari zisaga 18 buhinzweho ibisheke. Ubu buhinzi butunze ababihinga, ababyikorera n’abakodesha imirima yabyo.
Aba bose bavuga ko imirimo yabo igenda neza gusa inzitizi ihari muri iki gihe ni iyangirika ry’ibiraro 2 biri ku mugezi wa Sebeya none byakomye mu nkokora ubwikorezi bw’ibisheke kuva mu mirima bijya aho bikusanyirizwa bikabona kwerekera ku masoko atandukanye, bifuza ko byasanwa naho ubundi ngo biradindiza imigenderanire.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyundo, Habimana Aaron avuga ko mu gihe kitarenze icyumweru kimwe ibiraro bifite ikibazo biba byasanwe byoroheje ariko ubuhahirane bukomeze.
Biteganyijwe ko mu mwaka utaha w’ingengo y’imari wa 2022-2023 ibyo biraro byambukiranya umugezi wa Sebeya bizubakwa mu buryo burambye .
Uwamahoro Jeanne