Yanditswe January, 10 2018 at 15:03 PM | 3159 Views
Kuri uyu wa gatatu, mu karere ka Rubavu ni ho hakomereje ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge ku rwego rw'intara y'iburengerazuba. Ni igikorwa cyarimo polisi y'igihugu, ingabo, ministre w'ubutegetsi bw'igihugu, uw'urubyiruko, umunyamabanga wa leta muri ministeri y'ubuzima hamwe na guverineri w'intara y'iburengerazuba ndetse n'abayobozi b'inzego z'ibanze mu karere ka Rubavu.
Ibiganiro byagarutse ku mayeri atandukanye akoreshwa n'abinjiza, bakanacuruza ibiyobyabwenge mu duce dutandukanye tw'umujyi wa Rubavu ndetse n'ingamba zafatwa mu rwego rwo kubihashya burundu.
Guverineri Alphonse Munyentwari yabwiye abayobozi b'inzego z'ibanze muri Rubavu ko umuyobozi mwiza agomba kuba azi abaturage bose ayoboye, bityo akanafata iya mbere mu kurwanya ibiyobyabwenge kuko ababicuruza n'ababikoresha ni abaturage bo mu midugudu.
Ibiyobyabwenge birimo ibiro 420 by'urumogi na litiro zirenga 1900 z'inzoga zitemewe byafatiwe mu karere ka Rubavu mu gihe cy'amezi 2 ashize byatwitswe.
Umuyobozi wa Polisi y'u Rwanda CGP Emmanuel Gasana yatangaje ko ibiyobyabwenge byarenze kuba icyaha gusa ahubwo bifatwa nk'umwanzi w'igihugu. Yagize ati: "...Byibasira urubyiruko rwacu kandi iyo urubyiruko rupfuye igihugu kiba cyapfuye."
Urubyiruko rwagaragajwe nk'igice cy'abaturage cyugarijwe harimo n'urumaze kuba imbata z'ibiyobyabwenge bateza igihombo ku miryango yabo bakanadindiza iterambere ry' igihugu muri rusange.
Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu irakangurira abikorera kwirinda guheza abafite ubumuga ...
November 26, 2018 at 22:43 PM
Soma inkuru
Ministri w’Ubutegetsi bw’igihugu Prof. Shyaka Anastase yasabye abayobozi b’inzego ...
November 06, 2018 at 22:16 PM
Soma inkuru
Perezida wa Komisiyo y'igihugu y'amatora Prof. Kalisa Mbanda atangaza ko imyiteguro ijyana ...
October 23, 2017 at 21:04 PM
Soma inkuru
Umushakashatsi mu bijyanye n'amategeko nshinga akaba n'umwarimu muri kaminuza Tom Mulisa a ...
August 21, 2017 at 17:43 PM
Soma inkuru
Ku nshuro ya mbere mu Rwanda mu karere ka Musanze niho hatangirijwe Ihuriro ry'ubumwe n'ub ...
May 24, 2017 at 11:54 AM
Soma inkuru
Umunyamabanga wa Leta muri ministeri y'ubutegetsi bw'igihugu n'imibereho myiza y' ...
March 31, 2017 at 15:53 PM
Soma inkuru