AGEZWEHO

  • Abasesengura iby’ubukungu baravuga ko u Rwanda rukwiye guhangana n’izamuka ry’ibiciro – Soma inkuru...
  • EAC yatangiye ibiganiro biganisha ku kwishyira hamwe mu bya Politiki – Soma inkuru...

Rubavu: Ibiza byangije imirima y’icyayi n’uruganda rwa Pfunda

Yanditswe May, 05 2023 10:13 AM | 68,474 Views



Imirima y’icyayi mu Karere ka Rubavu yangijwe n’ibiza by’imyuzure yatewe n’imvura nyinshi yaguye mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira iryo ku wa Kane yuzuza umugezi wa Sebeya.

Kugeza ubu harabarurwa hegitari 2 z’imirima y’icyayi zangiritse bikomeye kuko imirima yarengewe n’amazi.

Nimugihe ibiro ibihumbi bine by’umusaruro w’icyayi wasaruwe mu mirima n’ibiro biri hagati y’ibihumbi 15 na 20 by’icyayi cyatunganijwe nabyo byangijwe n’umwuzure w’amazi y’umugezi wa Sebeya winjiye muri uru ruganda ukanangiza imashini zarwo, imihanda n’inzira zinyurwamo. 

Uretse iyi mirima, kugeza ubu uruganda rw’icyayi rwa Pfunda na rwo rumaze iminsi itatu rudakora. Ubu abakozi barwo 150 n’abandi bahaye akazi 450 bari gukora isuku bakura ibyondo n’umucanga byinjiye ahatunganyirizwa icyayi 

Ubuyobozi bw’uru ruganda buravuga ko buri gukora uko bushoboye ku buryo mu cyumweru kimwe cyangwa bibiri imirimo y’urunda izongera isubukurwe 

Bukomeza bugaraza ko ku bufatanye na NAEB baganiriye n’Uruganda rw’Icyayi rwa Nyabihu akaba ariho umusaro w’icyayi cy’abahinzi uri Kujya.


Ibiza byangije imirima y’icyayi n’uruganda rwa Pfunda (Ifoto: RBA)

Fred RUTERANA

Twitter: @ruteranaf



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Kigali: Impuguke zo muri EAC zaganiriye ku kurinda abaturage ibitero by'ite

Perezida Kagame yitabiriye inama ya COP29 (Amafoto)

Kigali: Hatangiye amahugurwa y'abashinzwe gucunga inzibutso ziri ku rutonde

Abayoboke b'Ishyaka PL biyemeje gushyigikira gahunda mbaturabukungu ya NST2

Umutungo ukomeye Afurika ifite ni urubyiruko rwayo - Minisitiri w'Intebe Dr

La Corniche: Hagiye kubera ibiganiro bihuza u Rwanda, DRC na Angola

Paris: Urubanza rwa Philippe Hategekimana rwakomeje ku munsi wa rwo wa Kabiri

Trump na Harris bagiye guhatanira kuyobora Amerika