Yanditswe Apr, 16 2016 17:12 PM | 4,810 Views
Mu kagali ka Kabumba mu murenge wa Bugeshi, mu karere ka Rubavu, mu ijoro ryakeye abakekwaho kuba abarwanyi b'umutwe w'iterabwoba wa FDLR bagabye ibitero muri aka gace.
Ibyo bitero
byibasiye stasiyo ya polisi y'uyu murenge ndetse n'inyubako y’umurenge Sacco Turahumurijwe n’amazu y’abaturage akorerwamo ubucuruzi. Itangazo
ryaturutse muri ministeri y'ingabo rivuga ko inzego z'umutekano zahosheje aba
barwanyi bari baturutse muri repubulika iharanira demokarasi ya congo kandi ko
umutuzo umaze kugaruka muri aka gace.
Hari mu gihe cya saa sita z’ijoro, ubwo abakekwaho kuba abarwanyi b'umutwe w'iterabwoba wa FDLR bateye agacentre k’ubucuruzi ka Kabumba gaherereye m’umurenge wa Bugeshi mu karere ka Rubavu bitwaje intwaro. Amasasu yumvikanye yangije inyubako y’umurenge wa Sacco Turahumurijwe, bivugwa ko bashakaga kwiba ndetse n’inyubako z’abaturage zagiye zigerwaho n’amasasu.
Kugeza ubu, inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano zivuga ko, nta muntu wahasize ubuzima, nta n’uwakomeretse. Itangazo riturutse muri ministeri y'ingabo rivuga ko inzego z’umutekano zahosheje aba barwanyi bateye baturutse mu gihugu cya Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gace ka I Buhumba gahana imbibe n’umurenge wa Bugeshi.
Inkuru irambuye mu mashusho:
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
5 hours
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru