Yanditswe Nov, 26 2022 16:50 PM | 291,275 Views
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude yasabye abaturiye umupaka w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gukomeza kuba maso mu bikorwa byo gucunga umutekano bakirinda kuba icyuho cy’abashaka guhungabanya umutekano w'u Rwanda.
Mu biganiro n’abatuye mu mirenge ihana imbibi na DRC, Ministiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Musabyimana Jean Claude agaragaza nubwo umutekano w’u Rwanda ku mbibi urinzwe neza n’ inzego z’umutekano ariko kuba iyi mirenge irimo Busasamana,Bugeshi ndetse Cyanzarwe igararagazwa nk’irembo ry’abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda bitanga umukoro ku bayituyemo wo kudahoka ku gucunga umutekano.
Abatuye muri iyi mirenge cyane uwa Busasamana bavuga ko bazi neza ingaruka zo kubura umutekano . Kuri ubu uruhare rwa buri wese mu kuwucunga bitanga icyizere ko nta cyawuhungabanya.
Mu masaha ya mu gitondo kuri uyu wa Gatandatu, muri aka Karere ka Rubavu, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu ari kumwe na Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi, Kayisire Marie Solange, bifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Busasamana mu muganda rusange wibanze gusibura inzira z’amazi aturuka mu birunga akangiza imyaka y'abaturage .
Gusibura izi nzira bizagabanya ibihombo byaterwaga n’aya mazi, aho kuri ubu habarurwa hegitare 230 zangiritse kubera ayo mazi.
Kuri izo hegitare habarurwa ibihombo bikomeye aho buri gihembwe cy’ihinga abahinzi bahombaga miliyoni 50.
Didace NIYIBIZI
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru