Yanditswe Dec, 10 2017 19:13 PM | 3,855 Views
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr
Ngirente Edouard arasaba urubyiruko kwirinda ingeso mbi zose zatuma rwangiza
ejo heza harwo n'ah'igihugu cyarwo ahubwo rugaharanira kuba umusemburo w’amajyambere
arambye y'aho rutuye. Izi mpanuro Minisitiri w’Intebe yazihaye urubyiruko
rurenga ibihumbi bitanu rw’abakirisitu gatorika ubwo yasozaga ihuriro rya 16 ryaberaga
mu karere ka Rubavu.
Mu gihe cy’iminsi hafi icyumweru uru rubyiruko rw’abakirisitu gatorika rwaturutse mu bihugu by’abaturanyi Republika iharanira demokarasi ya Congo, Kenya, Uganda n’u Rwanda, rwahawe ibiganiro bigamije kurufasha kugira indangagaciro ruharanira amahoro n’iterambere.
Minisitiri w’intebe Dr. Ngirente Edouard waje kwifatanya n’uru rubyiruko mu gikorwa cyo gusoza iri huriro, agaruka
ku gaciro urubyiruko rufite mu Rwanda ndetse no muri Afurika muri rusange
yarwibukije ko arirwo mizero ya none ndetse n’ejo heza. Arusaba kureba kure
rutanga umusanzu mu bikorwa byose by’iterambere rwirinda ingeso mbi zatuma
rwangiza ejo heza harwo
Agaruka k’uruhare rw’ababyeyi mu burere bwiza bw’urubyiruko, Minisitiri w’intebe Dr. Ngirente Edouard yabibukije guhora baha abana babo urugero rwiza kuko uko rwitwara akeshi rubikomora kubyo rubona mu miryango yarwo.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru