Yanditswe Apr, 18 2022 19:31 PM | 54,985 Views
Abahinga
ibirayi mu Murenge wa Mudende muri
Rubavu, baravuga ko kuba nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi leta yararushijeho
gusigasira umutekano kandi igashora mu buhinzi, byatumye umusaruro wiyongera bifatika, abari bakennye
biteza imbere bigaragara kuko batari bagihingira inda gusa ahubwo bize no
gusagurira isoko.
Mwemezi Jean Baptiste, umuhinzi w’ibirayi w’intangarugero mu murenge wa Mudende, avuga ko mbere ya jenoside yakorewe Abatutsi we n’umugore we wa mbere bari bakennye batuye muri nyakatsi, ubuzima ari ntabwo.
Nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi, muri gahunda ya leta yo gusubiza abaturage mu buzima busanzwe, imbuto y'ibirayi ibiro 20 bateye muri Are 18 ngo niyo yabaye intangiriro y'ihinduka ry'uhuzima bwa Mwemezi n'umuryango.
Urugendo ntirwari rworoshye, mu gihe kwiyubaka kwari gutangiye, mu 1997 intambara y’abacengezi yahitanye umugore bimukoma mu nkokora nubwo atacitse intege akomeza guhanyanyaza, uko umutekano wagiye wimakazwa birambye bitewe n’imiyoborere myiza, ndetse ubuyobozi bugashora mu buhinzi bushyiramo nkunganire mu nyongeramisaruro hanubakwa ibikorwaremezo bifasha kugeza umusaruro ku isoko, byatumye iterambere rye rivuduka.
Mu
myaka 28 akora ubuhinzi bw'ibirayi, ubuhinzi bwa Mwemezi bwavuye kuguhinga
ubuso bwa are 18 bugera kuri hectare 15, yubaka ubuhunikiro ndetse anazamura
urwego rw'imibereho isanzwe.
Yubatse inzu nziza yo guturamo y'agaciro karenga miliyoni 100 Frw, imodoka zirimo n'imufasha kugeza umusaruro ku isoko.
Uretse aho atuye, Mwemezi yujuje n'indi nzu nini ( apartment) mu mujyi wa Gisenyi, ikaba ije isanga iyo yarasanganywe muri centre y'ubucuruzi yo ku Kora.
Fredy RUTERANA
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru