AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Rubavu: Ubuyobozi bwiyemeje gukemura vuba ikibazo cy'ibitunguru byari byabuze isoko

Yanditswe Feb, 11 2021 08:50 AM | 32,884 Views



Mu nama yahuje abayobozi mu nzego zitandukanye bo mu Ntara y'Iburengerazuba,abakozi ba Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi,aba Minisiteri y'Ubucuruzi n'Abahinzi b'ibitunguru bo mu Karere ka Rubavu, hagaragajwe ko toni zigera ku 3,850 z'ibitunguru byeze mu mirenge itandatu muri 12 igize Akarere ka Rubavu.

Hemejwe ko uwo musaruro ugiye gushyirwa mu byiciro hitawe ku ngano yabyo muri buri murenge, igihe byasaruriwe kugira ngo bigurishwe nta byangiritse ndetse no kumenya ingano y'ibikiri mu mirima.

Minisiteri zifite mu nshingano ubuhinzi n'ubucuruzi zasabwe gusuzuma imbuto y'ibitunguru ijyanye n'imiterere y'akarere, kuko kuba bitabikika biterwa no kuba bifite amazi menshi, kureba uburyo ibitunguru byabikwa neza igihe kirekire, ndetse no kureba uko byakongererwa agaciro kuko imashini yo kubyumisha yaguzwe akayabo iri mu ,Murenge wa Busasamana, byagaragaye ko itujuje ubuziranenge.

Nubwo bamwe mu bahinzi bishimiye ko ibibazo bafite byahawe umurongo wo kubikemura ariko bifuza ko hakwitabwa cyane cyane ku buryo igiciro cy'ibitunguru ku isoko kigenwa.

Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert arizeza abahinzi ko umusaruro uzajya ugezwa ku isoko nta bamamyi bitambitse hagati y'umuhinzi n'umuguzi.

Ni mu gihe abahinzi b'ibitunguru bo mu Karere ka Rubavu bagaragaza ko ababijyana ku masoko y'i Goma n'ahandi imbere mu gihugu, ngo ari bo bamanura ibiciro bakabitesha agaciro kugira ngo babone uko babicuruza ku masoko bakunguka amafranga menshi aho umufuka w'ibiro 100 uri kugurishwa hagati y'amafranga 1000 na 3000 wagera i Goma ukagurishwa agera ku bihumbi 15.


UWAMAHORO Jeanne 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama