AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Rubavu: Uruhinja rwavukiye ahavurirwa icyorezo cya COVID19

Yanditswe Jul, 17 2020 15:36 PM | 54,558 Views



Mu kigo cyahariwe kwita ku barwayi b'icyorezo cya Covid19 kiri mu Karere ka Rubavu, havukiye uruhinja rwibarutswe n'umubyeyi w'imyaka 41 wahavurirwaga nyuma yuko agaragaweho icyorezo cya Covid19 atwite.

Ubuyobozi bw'ibitaro bya Gisenyi butangaza ko ari bwo bwa mbere mu barwayi ba Covid19 basanzwe bakira, habonetsemo umubyeyi utwite wanduye coronavirus. 

Kuba icyo kigo cya Rugerero cyakira abarwayi ba covid19, ubusanzwe cyarubatswe ari ikigonderabuzima ngo cyari gifite ibikoresho byose by'ibanze byo kubyaza, ndetse n'abaganga bahuguriwe uko bitwara mu gihe cy'ibyorezo, bakaba bashoboye kubyaza uwo mubyeyi neza. 

Kuri ubu uwo mubyeyi w'imyaka 41 n'umwana we yibarutse w'umuhungu bameze neza.

Uy mubyeyi yakiriwe muri iki kigo avuye muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo  aje nk'Umunyarwanda utashye.

Umuyobozi w'ibi bitaro Lt Col Dr Kanyankore William avuga ko nubwo bitaramenyekana niba urwo ruhinja rwavukanye ubwandu bwa coronavirus, ngo bazakomeza kurwitaho bakurikirana ubuzima bwarwo no mu gihe nyina yaba akize Covid19, agasubira mu muryango we.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama