Yanditswe Aug, 31 2022 11:28 AM | 159,246 Views
Hari urubyiruko rwo mu
Karere ka Rubavu rwishimira iterambere rukesha amahirwe yo guturira Pariki y'Ibirunga
arimo no gutwaza abayitemberera. Uru rubyiruko rugaragaza ko ubushobozi rukura mu
guturira pariki muri bwazamuye imibereho myiza yabo.
Niyigena Angelique, umwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Rubavu rutwaza ba mukerarugendo basura Pariki y'Igihugu y’Ibirunga, agaragaza ko guturira iyi pariki ari iby’agaciro kanini kuko nibura buri kwezi akorera amafaranga y’u Rwanda asaga ibihumbi 200.
Ku gice cya Bugeshi, gutwaza abasura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ni umurimo utunze urubyiruko 38 rurimo abagore 17 n’ abagabo 21. Aba bagenzi ba Niyigena Angelique, na bo bashimangira ko pariki yababereye uburyo bwo kwihangira umurimo,baca ukubiri n’ubukene.
Ndacyayisenga Venuste, umuyobozi wa Koperative y’urubyiruko rutwaza ba mukerarugendo muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, avuga ko, uretse kuba umurimo bakora warafashije abanyamuryango bose kwiteza imbere, ngo banashoboye kuzigamira ejo hazaza.
Uretse amafaranga uru rubyiruko rukura mu guherekeza abatemberera Parike y’Igihugu y’Ibirunga, rufite na atelier y’ubudozi bakesha inkunga rwahawe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere RDB, binyuze muri gahunda yo gusangiza abaturiye za pariki, inyungu ziva mu bukerarugendo.
UWAMAHORO Jeanne
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru