Rubingisa Pudence yatorewe kuba Meya w'Umujyi wa Kigali

AGEZWEHO


Rubingisa Pudence yatorewe kuba Meya w'Umujyi wa Kigali

Yanditswe August, 17 2019 at 16:25 PMRubingisa Pudence ni we watorewe kuyobora Umujyi wa Kigali mu matora yabaye kuri uyu wa Gatandatu. Akaba asimbuye Marie Chantal Rwakazina uherutse kugirwa Ambasaderi w'u Rwanda mu Busuwisi. 

Rubingisa  yahatanaga na Rutera Rose. Akaba ari we wagize amajwi menshi yamuhesheje kujya kuri uyu mwanya. 

Inteko itora y'abantu 94 igizwe n'Abajyanama b'Umujyi wa Kigali, na Biro Nyobozi y'Inama Njyanama z'Imirenge yose ni yo yatoye.

Rubingisa akaba yagize amajwi 71 na ho Rutera agira 22, impfabusa iba imwe,. 

Uyu mugabo yakoze imirimo itandukanye, aho yakoze mu ya hoze ari ISAE Busogo, yakoze muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi, ndetse akaba yaranabaye Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y'u Rwanda ushinzwe ubutegetsi n'imari. 

Rubingisa kuri ubu yakoreraga ikigo cyigenga. 

Amatora ya Komite Nyobozi y'Umujyi wa Kigali yo kuri uyu wa Gatandatu yabimburiwe n'ay'abajyanama bagomba guhagararira uturere mu Nama Njyanama y'Umujyi wa Kigali. 

Dr Jeannette Bayisenge yatorewe kuba Perezida w'Inama Njyanama y'Umujyi wa Kigali, Visi Perezida aba Kayihura Muganga Didas na no Baguma Rose aba Umunyamabanga wayo. 

Umuyobozi wungirije ushinzwe imiturire n'ibikorwaremezo watowe ni Dr NSABIMANA Ernest.

Na ho Umutoni Gatsinzi Nadine atorewe kuba Umuyobozi w'Umujyi wungirije ushinzwe ubukungu n'imibereho myiza. Uyu mudamu aka yari asanzwe ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango. Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:RSS FEED