AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

Rubingisa Pudence yatorewe kuyobora Umuryango FPR Inkotanyi mu Mujyi wa Kigali

Yanditswe Sep, 30 2019 08:51 AM | 13,983 Views



Umuyobozi mushya w’Umuryango FPR Inkotanyi ku rwego rw’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence arizeza ko azihutisha gahunda z’ibikorwa by’uyu muryango yibanda ku kuwubaka ahereye ku rwego rw’umudugudu.

Mu Nteko Rusange y'Umuryango FPR Inkotanyi mu Mujyi wa Kigali yitabiriwe n'abanyamuryango basaga 700, ni bwo, Madamu Rwakazina Marie Chantal wari usanzwe ari Umuyobozi w'Uumuryango FPR Inkotanyi mu Mujyi wa Kigali, yasabye gusimburwa kuri uwo mwanya.

Avuga ko kubera izindi nshingano aheruka guhabwa zo kuba Ambasaderi w'u Rwanda mu gihugu cy'u Busuwisi, zitabangikana n’uwo mwanya.

Rubingisa Pudence ni we watorewe, kumusimbura agira amajwi 688 angana na 90.1%, atsinze Dukuzimana Theodore wagize amajwi 73 angana na 9%.

Rubingisa avuga ko mu byo ashyize imbere harimo kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zinyuranye zikubiye muri manifesto y'imyaka 7 y'umuryango FPR Inkotanyi.

Yagize ati “Ni ukureba uburyo twakongera kwihutisha gahunda z'umuryango ariko dushyira ingufu cyane ku mudugudu nk’uko bigaragara no muri manifesto y'umuryango wacu tugenderaho. Ariko na none ni ukwihuta; ni ukwihutisha iterambere, ni ukwihutisha uko tugeza gahunda ku baturage kandi tukagaragaza mu buryo bufatika icyo bihindura mu buzima bw'abanyakigali.”

Madamu Rwakazina nk’ Umuyobozi ucyuye igihe, yagaragaje ko aho Umuryango FPR Inkotanyi mu Mujyi wa Kigali ugeze hashimishije, cyakora anagaruka ku mukoro asigiye umusimbuye.

Ati “Ibyagezweho n'umuryango ni byinshi. Icya mbere navuga ni abanyamuryango bakunze umuryango kandi bitabira ibikorwa byawo, icya kabiri ni uko abanyamuryango bamaze kumva kandi bishimiye kuvugurura uburyo bwo gukora. Iryo vugurura rero ry'imikorere n'imikoranire ni na ryo numva nsigiye nk'inshingano zikomeye unsimbuye. ”

Muri iyi Nteko Rusange hatowe kandi Rwibutso BagwanezA Judith, nk'umwe muri 3 bahagarariye urubyiruko muri komite nyobozi y'umuryango FPR Inkotanyi ku rwego rw'Umujyi wa Kigali, asimbuye Niyonkuru Philbert wagiye kwiga mu mahanga.

Kimwe n'abandi banyamuryango, Bagwaneza avuga ko yiteguye gukomeza gutanga umusanzu we mu kubaka u Rwanda rubereye benerwo.

Ati “Nk'urubyiruko tuzanye imbaraga nicyo cya mbere. Hari ibibazo by'abana bakiri ku mihanda, hari ibibazo by'impanuka mu mihanda na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika akaba na Chairman w'umuryango yabivuzeho ubushize. Rero ibyo ni ibibazo cyane bitureba, tuzanye amaboko yacu n'urukundo rw'igihugu kugirango turebe ko twazamura umuryango nyarwanda, umuryango wa FPR Inkotanyi n'abanyarwanda muri rusange. ”

Abanyamuryango b’Umuryango FPR Inkotanyi mu Mujyi wa Kigali bavuga ko bavuze ko bagiye gushyira ingufu muri gahunda zigamije kubaka umuryango nyarwanda.

Niragire Théogène ati “Twarebye imirire mibi y'abana, tureba abana bafatwa ku ngufu, mu by'ukuri ubu tugiye ku mudugudu kugirango twubake umuryango nyarwanda.”

Na ho Mbabazi Grace ati “Kuko umugore ni we mbaraga z'igihugu, umugore iyo yabashije guhindura imyumvire ahindura umuryango wose. Ntabwo twicaye turakora abagore twaratangiye kandi dukorera hamwe. ”

Komiseri ku rwego rw'igihugu mu Muryango FPR Inkotanyi Sheikh Abdul Karim Harerimana, na we yasabye abanyamuryango kutirara.

Yagize ati “Twabaye intangarugero nk'umuryango mu bikorwa byiza bigaragarira Abanyarwanda ndetse bikagaragarira n'abanyamahanga. Tuzakomeze iyo nzira, nta gusubira inyuma. Ibyo n’ubwo ari ubutumwa bwa SG (Umunyamabanga Mukuru) ariko binashingiye no ku butumwa bwa Chairman, Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame aho akomeza kutubwira ngo ntabwo byadushobokera kuba twasubira inyuma turebye aho tumaze kugera uyu munsi. ”

Inteko rusange y'Umuryango FPR Inkotanyi mu Mujyi wa Kigali ibaye mu gihe wanatangije ikoranabuhanga mu kwandika abanyamuryango, aho umunyamuryango yiyandikisha akoresheje telefoni igendanwa.

Inkuru mu mashusho


Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama