Yanditswe Sep, 20 2022 14:52 PM | 84,951 Views
Abaturage bo mu Karere ka
Ruhango barasaba ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi
RAB kugira icyo gikora mu gushakisha indi mbuto nshya y’imyumbati kuko iyo
barimo guhinga ubu itagitanga umusaruro.
Aba baturage baravuga ko imbuto baherutse guhabwa na RAB yafashwe n’indwara yo gutukura amababi no kubora kw’ibijumba byo hasi ku buryo abahinzi batakibona umusaruro w’imyumbati ushimishije.
Ndamage Jean Paul atuye mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Ruhango. Tumusanze ari mu bikorwa byo kwanika imyumbati amaze igihe gito yinuye. Mu bigaragarira amaso iyi myumbati igaragara nk’iyakuwe iteza nyamara ngo yari imaze umwaka usaga mu butaka.
Ku rundi ruhande, imwe mu myumbati igaragaza bimwe mu bimenyetso byo gupfa kuko hari imwe imaze umwaka ariko iyo uyirebye imeze nk’imaze amezi abiri itewe. Ibi kandi bijyana no gutukura ibibabi ndete no kubora, nk’uko aba baturage babivuga.
Aba bahinzi bavuga ko hatagize igikorwa iki gihingwa cyakendera kandi ari cyo cyari gitunze benshi muri aka karere. Barasaba ko inzego zibishinzwe zagira icyo zikora hagashakwa izindi mbuto zitanga umusaruro
Hashize imyaka isaga itatu Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) gitanze ubwoko 6 bw’ imbuto zivuguruwe z’imyumbati mu baturage. Ni ikibazo ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buvuga ko buzi kandi bukizeza abaturage ko imbuto nshya yamaze gutuburwa ku buryo mu minsi ya vuba zizaba zamaze kugera mu baturage nk’uko bisobanurwa n’umuyobozi w‘Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Rusiribana Jean Marie
Ubwo yasuraga Akarere ka Ruhango mu kwezi gushize Perezida Paul Kagame yasabye abaturage kongera ingano y’umusaruro w’imyumbati kugira ngo ingano y’umusaruro uruganda rwa Kinazi Cassava Plant ruzabone uwo rutunganya uhagije.
Kugeza ubu mu Karere ka Ruhango, habarurwa hegitari z’ubutaka buhingwaho imyumbati gusa basaga ibihumbi 8. Ubu bukaba bwiganje mu mirenge ya Ruhango, Ntongwe, Kinazi ndetse na Mbuye.
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
3 hours
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
4 hours
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
4 hours
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru