Yanditswe Sep, 29 2019 12:22 PM | 11,307 Views
Sosiyete ihinga stevia
mu Karere ka Rulindo ihangayikishijwe n'uko isoko ryo mu Bushinwa
ryoherezwagaho iki gihingwa ryahagaze guhera mu kwezi kwa 4, bikaba byaragize
ingaruka kuko toni hafi 80 z'umusaruro zigitegereje isoko ndetse abantu 200
kuri 260 bari bafitemo akazi baragatakaje.
Stevia ni igihingwa
kivanwamo isukari ikoreshwa mu buzima busanzwe by'umwihariko ifasha abarwayi ba
diabete.
Hashize imyaka isaga 5 sosiyete Stevia Life Sweetners itangiye kugihinga ndetse cyarabonye isoko mu gihugu cy'Ubushinzwa aho hoherezwa amababi yumishijwe.
Umuyobozi w'iyi sosiyete Irambona Bruce avuga ko kuva mu kwezi kwa kane uyu mwaka iki gihingwa cyangiwe kwinjira mu Bushinwa ku mpamvu z'uko nta masezerano ibihugu byombi birasinyana arebana n'ubuziranenge bw'iki gihingwa.
Iyi sosiyete yoherezaga
mu Bushinwa umusaruro ufite agaciro ka miliyoni zisaga 45 z'amanyarwanda buri
kwezi. Kuri ubu mu bubiko bw'iyi sosiyete habarurwa toni 57 zabuze isoko
hiyongereyeho toni zisaga 20 nk'umusaruro w'abaturage ugurwa n'iyi sosiyete.
Ibi ngo byateye igihombo gikomeye kuko usibye abatakaje akazi, amafaranga yinjiraga muri aka gace nayo yaragabanutse.
Kubera kutagira isoko,
ubutaka bwahingwaho stevia bwagabanyijwe kurenga kimwe cya kabiri kuko zari
hegitari 56 ariko ubu hasigaye 26 gusa.
Munyaneza JMV ukuriye ishami rishinzwe guteza imbere ibihingwa bishya n'ibikomoka ku matungo bifite amahirwe yo koherezwa mu mahanga muri NAEB yizeza ko ibihugu byombi biri kuganira kuri iki kibazo ndetse intumwa z'u Bushinwa zizaza mu Rwanda vuba n'ubwo umuti urambye ngo waba uwo kwikorera uruganda rutunganyiriza mu Rwanda igihingwa cya Stevia.
N'ubwo igihingwa cya
stevia gifite akamaro kanini, inganda zigikuramo umushongi woherezwa hirya no
hino ku isi 98% byazo byibera mu Bushinwa, ibintu bituma iki gihugu kivuga
rikijyana kuri iki gihingwa. Aya masezerano y'ubuziranenge bwa Stevia naramuka
asinywe hagati y'u Rwanda n'u Bushinwa azaba yiyongereye ku yo u Bushinwa
buherutse gusinyana na Kenya na Zambia nab o bahoranye ikibazo nk'icy'u Rwanda
ku isoko rya stevia.
Inkuru irambuye mu mashusho
Jean Claude MUTUYEYEZU
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru