AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Rulindo: Minisitiri w'Intebe yatangije igihembwe cy'ihinga cya 2020 A

Yanditswe Sep, 25 2019 08:53 AM | 5,386 Views



Minisitiri w'Intebe, Dr  Edouard Ngirente arizeza abahinzi ko igihugu kizakomeza gutanga ubufasha bwose bushoboka kugira ngo umusaruro w’ubuhinzi wiyongere kurushaho. Ibi yabivugiye mu Karere ka Rulindo ubwo yatangizaga igihembwe cy’ihinga cya 2020 A.

Ubusanzwe igihembwe cy’ihinga A abenshi bita icy’umuhindo gitangira mu mpera z’ukwezi kwa 8. Abahinzi bo mu Karere ka Rulindo bemeza ko iki gihembwe ari cyo kigira umusaruro munini ugereranyije n’ibihembwe 2 bisigaye.

Utereye amaso ku misozi igize aka karere usanga imirima yaramaze gutegurwa, ahandi imyaka yarageze mu mirima. Abahinzi basobanura ko bizeye umusaruro uhagije igihe imvura yagwa neza cyane ko batajya babura isoko kubera ko begereye Umujyi wa Kigali.

Abacuruza inyongeramusaruro, imbuto n’ifumbire basobanura ko zahageze kare bityo ko nta na kimwe kizatuma umusaruro utiyongera muri iki gihembwe cy’ihinga.

Ikigo cy'igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB)  kivuga ko iki gihembwe cy’ihinga cyashyizwemo imbaraga kugirango umusaruro wiyongere aho ubuso buhujwe  bwavuye kuri hegitari ibihumbi 746 bukagera kuri 776, inyongeramusaruro zikava kuri toni ibihumbi 23 zikagera kuri toni ibihumbi 30 na ho abiyandikisha kuzigura muri gahunda ya smart nkunganire bakagera kuri miliyoni 1 n’ibihumbi 600 bavuye kuri miliyoni 1 n’ibihumbi 200 mu gihembwe nk’iki cy’umwaka ushize.

Umuyobozi Mukuru wa RAB Dr Karangwa Patrick asanga imbaraga zashyizwe mu buhinzi muri uyu mwaka zitanga icyizere ko umusaruro uzaba mwiza.

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente watangije igihembwe cy’ihinga 2020A  yashimye uruhare abaturage bagira mu gushakisha icyazamura umusaruro w’ubuhinzi.

Yababwiye ko ubuhinzi bwazamutse ku gipimo cya 5% buvuye kuri 4% mu gihembwe cya 1 cy’uyu mwaka.Abasezeranya  ko u Rwanda ruzakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo umusaruro ukomoka ku buhinzi uzamuke kurushaho.

Usibye gutangiza igihembwe cy’ihinga, Minisitiri w'Intebe, yasuye ikigo mbonezamikurire cy’abana bato kiri mu Karere ka Rulindo, aho ababyeyi bahererwa inama ku kwita ku mikurire y’abana babo hirindwa ko bagaragarwaho kugwingira n’imirire mibi. 

Yasuye kandi ibigo bitandukanye by’abikorera bibyaza umusaruro ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi muri aka karere aho yasobanuriwe uruhare bifite mu guteza imbere akarere muri rusange harimo no gutanga akazi.

Inkuru mu mashusho


Jean Claude MUTUYEYEZU



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage