Yanditswe Mar, 12 2021 20:50 PM | 80,150 Views
Urukiko rwanze ubusabe bwa Paul Rusesabagina bwo kongererwa igihe
yasabaga cyo gutegura dosiye ye, maze ahita atangaza ko atazongera kuburana.
Gusa ariko ibi ntibyabujije iburanisha gukomeza.
Paul Rusesabagina n'umwunganira mu mategeko bari basabye igihe cy'amezi 6 ngo bategure dosiye bavuga ko ari nini cyane, bitandukanye n'abandi baburanyi kuko ibimenyetso birimo ari byinshi, nyamara uburana akaba atarabonye umwanya wo kuyisoma n'ibikoresho byo kubimufashamo ari byo mudasobwa, amakaramu n'impapuro.
Urukiko rwasanze iyi mbogamizi nta shingiro ifite kuko iyi dosiye ayimaranye igihe kigera ku mezi 4, kandi itegeko rigena iminsi 30 yo gutegura dosiye, byongeye kandi abandi baburanyi bahuriye ku rubanza bo batanze imyanzuro yabo.
Indi mbogamizi yagaragaje ni iy'uko nta bavoka mpuzamahanga bemerewe kumwunganira, ariko urukiko rwagaragaje ko iki kibazo cyakemuriwe mu rugaga rw'abavoka mu Rwanda, kuko abasabaga kunganira Paul Rusesabagina ari Ababiligi kandi urugaga rwaho rwari kubanza kwemerera abo mu Rwanda na bo bakagira uburenganzira bwo kujya baburana imanza zo muri icyo gihugu, rurabyanga.
Mu kugaragaza ko atanyuzwe n'icyemezo urukiko rwafashe nyuma yo kwiherera amasaha 2, rukaza rutegeka ko iburanisha rikomeza, Paul Rusesabagina yatangaje ko atazongera kuburana.
Ibi ariko ntibyabujije ko iburanisha rikomereza mu mizi, Nsabimana Callixte yisobanura ku byaha 8 yari asigaje ubwo aheruka kuburana, byose akaba yagaragaje ko abyemera kandi akabisabira imbabazi. Urukiko rwamusabye gusobanura uko byakozwe.
Ni ibyaha byo guhakana no gupfobya jenoside yakorewe abatutsi n'ubufatanyacyaha mu bikorwa bigize icyaha cy'iterabwoba birimo gutwika, gusahura, yavuze ko byakorwaga na FLN ariko bikagerekwa kuri guverinoma y'u Rwanda, kugira ngo interpol (Polisi Mpuzamahanga) itabata muri yombi kuko ari iby'iterabwoba.
Harimo kandi icyaha cyo kwakira no gushishikariza kwakira ibikomoka ku iterabwoba. Aha ni ho yagarutse cyane ku bikorwa byo gutera inkunga umutwe wa FLN w'impuzamashyaka MRCD yayoborwaga na Paul Rusesabagina yavuzeho gukusanya miliyoni y'amadolari ya Amerika, ayakuye mu Banyarwanda baba hanze ndetse no mu bihugu by'amahanga.
Yanagarutse ku bandi bagize uruhare mu gukusanya inkunga harimo umucuruzi uba muri Zambia witwa Nsengiyumva Appolinaire, Kalinijabo JPaul wari umunyamabanga mukuru (SG) wa MRCD na Eric Munyemana wari umubitsi (tresorier), bagize uruhare mu gukusanya inkunga mu bihugu by'u Bubiligi, USA, Australia no mu bihugu bya Afurika.
Nsabimana Callixte yanisobanuye ku cyaha cy'uburiganya n'impapuro z'ibyangombwa bihimbano kuko yakoreshaga pasiporo yo muri Lesotho akiyita Joseph Kabera wavukiye DRC. Yavuze ko byamufashaga kujya mu bihugu by'amahanga mu bikorwa yarimo bya FLN na MRCD.
Iburanisha riteganyijwe kuzakomeza tariki 24 na 25 uku kwezi.
Gratien HAKORIMANA
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru