AGEZWEHO

  • Miliyari 2,8 Frw zashowe mu kwagura uruganda rw’imyenda i Burera – Soma inkuru...
  • Abazunguzayi bahawe isoko ryo gucururizamo batikandagira (Amafoto) – Soma inkuru...

Rusizi: Haravugwa ubujura bukabije bw'umuceri ku bubiko

Yanditswe Feb, 23 2024 19:35 PM | 332,503 Views



Abahinga umuceri mu Karere ka Rusizi muri zone ya 4 mu Murenge wa Gikundamvura, baravuga ko mu minsi mike ishize basaruriye mu bubiko bw'iyi koperative, hamaze kwibirwa toni zisaga ebyiri z'umuceri, ubuyobozi bwa Koperative COPRORIKI ihinga umuceri muri zone ya 4 bukaba buvuga ko abagaragaweho ubu bujura bagomba kubiryozwa.

Ibi bituma bavuga ko basaba ko bajya bapimirwa umuceri wabo ukimara kuma ukajya mu maboko ya Koperative mu gihe haba hategerejwe inganda ziza kuwugura kuko n'ubundi ububiko ushyirwamo bucungwa na Koperative yifashishije abazamu yishyura nyamara bakaba bawibirwamo bakabura uwo babibaza.

Iki kibazo cy'ubujura bw'umuceri muri Coproriki ihinga muri zone ya 4 mu kibaya cya Bugarama, kigaragara cyane ku bwanikiro n'ububiko bwa Rugenge, bumaze kwibirwaho toni zisaga 2.

Usibye kuba ubu bujura bwacibwa no guhana ababufatiwemo, aba bahinzi bifuza ko bajya bapimirwa umusaruro wabo ugashyirwa mu bubiko uzwi ingano yawo, ibyatuma ntawe utinyuka kuwukoraho.

Hamenyimana OSCAR uyobora iyi koperative COPRORIKI, avuga ko abagaragaweho ubu bujura bagomba kubiryozwa, gusa ngo umwero utaha iki cyifuzo cy'abahinzi kizaba cyamaze kubonerwa igisubizo.

Coperative COPRORIKI ihinga umuceri muri zone ya 4 muri Gikundamvura, ikaba ihinga ku buso bwa hegitari 300 zihingwaho n'abahinzi 1715.

Pascal NSHIMIYIMANA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Minisitiri w'Intebe yashimye uruhare amashuri y'ubumenyi ngiro agira k

Perezida Kagame yakiriye Prof Murenzi umwarimu muri Kaminuza ya Worcester Polyte

Abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda bagiye kujya bigishwa indimi

Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro

Nyamasheke: Abanyeshuri basaga 900 bo ku ishuri rya Nyarutovu bamaze icyumweru b

Abana basaga ibihumbi 177 bataye ishuri: Hari gushakwa umuti w’iki kibazo

Guverinoma iri gucoca ibibazo bigaragara mu burezi

Gahunda yo kuzamura ireme ry’uburezi mu mashuri abanza imaze gushinga imiz