AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Rusizi: Ni iki cyateye ikama ry’ikidendezi cy’amashyuza?

Yanditswe Aug, 26 2020 11:34 AM | 138,027 Views



Nyuma y'aho ikidendezi cy'amashyuza cyari kiri mu Karere ka Rusizi gihindukiye umugezi utemba, abaturiye aya mashyuza bavuga ko ari igihombo kuyabura ariko bakaba bavuga ko bishoboka kuyatangira ntakomeze kumanuka nk'adafite gitangira.

Turerekwa n'aba basaza  bimwe mu bice by'ingenzi bigize aha hantu hitwa ku Mashyuza.

Iyi nkuru turayikorera mu Murenge wa Nyakabuye, Akagari ka Mashyuza kitiriwe aya mazi ashyushye yipfupfunukira mu butaka akagera imusozi acumbeka umwotsi anashyushye,akitwa amashyuza, akaba yari yarakoze ikidendezi kimeze nk'ikiyaga aha hantu, ibintu  bimaze  imyaka  kugeza ubu utapfa kubona ukubwira ari ingahe kabone n'abasaza bavuga ko barengeje imyaka 70 ariko ngo na bo bakaba baravutse bayabona.

Mu gitondo cyo ku wa mbere  cya kiyaga cy'amashyuza cyatangiye kubura. Aba basaza bari bahazindukiye nk'uko bisanzwe

Hari bamwe bibwiraga ko  isoko y'amashyuza ubwayo yakamye. Oya si ko bimeze,abubwo icyari ikidendezi cyayo ni cyo cyahindutse umugezi utemba. N'ubundi yari asanzwe atemba ariko hasohokagamo make,none umwobo yasohokeragamo biravugwa ko wabaye munini maze asohoka adafite gitangira.

Kubona aka kagezi kadafite na metero eshatu z'umurambararo kasimbuye ikiyaga cyari ku buso hafi hegitari nzima, abaturage byabashobeye,gusa hari ibyo bakeka.

Abantu benshi bari kuza kureba ibyabaye.Inzego z'umutekano ziri kubakumira ngo hatagira uwakandagiramo akarigita dore ko bigaragara ko aho icyo kidendezi cyari kiri hatangiye gutenguka. Abayaturiye batangiye kubara igihombo

Aya mashyuza yari ku buso bukabakaba hegitari. Ku munsi, abantu babarirwa muri 300 bavuye imihanda yose bivugwa ko bazaga kuharuhukira,abandi bagatwara aya mazi ashyushye bafataga nk'umuti w'indwara zitandukanye. Akimara kuroboka yahise ajya kurema ikindi kidendezi hepfo y'umuhanda ahacukurwa kariyeri ya CIMERWA.


Theogene TWIBANIRE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage