Yanditswe Aug, 26 2020 11:34 AM | 138,027 Views
Nyuma y'aho ikidendezi cy'amashyuza cyari kiri mu Karere
ka Rusizi gihindukiye umugezi utemba, abaturiye aya mashyuza bavuga ko ari igihombo kuyabura ariko bakaba
bavuga ko bishoboka kuyatangira ntakomeze kumanuka nk'adafite gitangira.
Turerekwa n'aba basaza bimwe mu bice by'ingenzi bigize aha hantu hitwa ku Mashyuza.
Iyi nkuru turayikorera mu Murenge wa Nyakabuye, Akagari ka Mashyuza kitiriwe aya mazi ashyushye yipfupfunukira mu butaka akagera imusozi acumbeka umwotsi anashyushye,akitwa amashyuza, akaba yari yarakoze ikidendezi kimeze nk'ikiyaga aha hantu, ibintu bimaze imyaka kugeza ubu utapfa kubona ukubwira ari ingahe kabone n'abasaza bavuga ko barengeje imyaka 70 ariko ngo na bo bakaba baravutse bayabona.
Mu gitondo cyo ku wa mbere cya kiyaga cy'amashyuza cyatangiye kubura. Aba basaza bari bahazindukiye nk'uko bisanzwe
Hari bamwe bibwiraga ko isoko y'amashyuza ubwayo yakamye. Oya si ko bimeze,abubwo icyari ikidendezi cyayo ni cyo cyahindutse umugezi utemba. N'ubundi yari asanzwe atemba ariko hasohokagamo make,none umwobo yasohokeragamo biravugwa ko wabaye munini maze asohoka adafite gitangira.
Kubona aka kagezi kadafite na metero eshatu z'umurambararo kasimbuye ikiyaga cyari ku buso hafi hegitari nzima, abaturage byabashobeye,gusa hari ibyo bakeka.
Abantu benshi bari kuza kureba ibyabaye.Inzego z'umutekano ziri kubakumira ngo hatagira uwakandagiramo akarigita dore ko bigaragara ko aho icyo kidendezi cyari kiri hatangiye gutenguka. Abayaturiye batangiye kubara igihombo
Aya mashyuza yari ku buso bukabakaba
hegitari. Ku munsi, abantu babarirwa muri 300 bavuye imihanda yose bivugwa ko bazaga kuharuhukira,abandi
bagatwara aya mazi ashyushye bafataga nk'umuti w'indwara zitandukanye. Akimara
kuroboka yahise ajya kurema ikindi kidendezi hepfo y'umuhanda ahacukurwa kariyeri ya
CIMERWA.
Theogene TWIBANIRE
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru