AGEZWEHO

  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...
  • Ni igikorwa kigayitse ku Bufaransa- Amb. Anfré avuga ku bakozi babo bishwe muri Jenoside – Soma inkuru...

Rusizi: Prof. Shyaka Anastase yasabye abayobozi kurushaho kwegera abaturage

Yanditswe Nov, 06 2018 22:16 PM | 10,596 Views



Ministri w’Ubutegetsi bw’igihugu Prof. Shyaka Anastase yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze mu Karere ka Rusizi kunoza imikorere n’imikoranire hagati yabo no kwegera abaturage kugira ngo iterambere ry’aka karere ryihute. Ibi Ministri w’ubutegetsi bw’igihugu yabisabye ubwo yagiriraga uruzinduko mu karere ka Rusizi, aho yasuye ibikorwa bitandukanye by’amajyambere muri aka karere.

Imibare igaragaza ko Akarere ka Rusizi kugeza ubu gatuwe n’abaturage basaga ibihumbi 400, muri bo abasaga 40% babarirwa mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe. Imibare igaragaza kandi ko muri abo baturage abarenga 35% ni abakene muri bo abarenga 10% ni abakene cyane nyamara aka karere gafite amwe mu mahirwe yagafasha kwiteza imbere nk’ikiyaga cya Kivu, pariki y’igihugu ya Nyungwe, imipaka igahuza n’igihugu cya DRC icaho abantu bakabakaba ibihumbi 30 ku munsi biganjemo abakora ubushabitsi butandukanye, ubutaka bwera n’ibindi.

Aha ni ho ministri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof SHYAKA Anastase ahera asaba abayobozi bose b’inzego za leta mu karere ka Rusizi kongera gusubira ku mwimerere w’abanyarwanda mu kwishakamo ibisubizo, bakegera abaturage bakananoza imikorere n’imikoranire bakoresheje uwo mwimerere kugira ngo ibibazo byose bikibangamiye iterambere ry’umuturage bikemuke.

Abayobozi b’inzego z’ibanze kuva ku kagari bari mu nama na ministri w’ubutegetsi bw’igihugu bavuga ko kwihugiraho ubwabo ari kimwe mu bituma bategera abaturage ngo babakorere banakorane nabo uko bikwiye.

Mu ruzinduko rwe mu karere ka Rusizi, ministiri w’ubutegetsi bw’igihugu yasuye imipaka ya Rusizi ya 1 n’iya 2 agaragarizwa ibibazo bikigaragara mu bucuruzi buyikorerwaho birimo icyo kubura abantu bakorera mu nyubako 2 z’ubucuruzi zuzuye ku mupaka wa Rusizi ya 1. 

Ministri yagiriye inama ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi ko bwakwicarana n’abikorera bagashakira hamwe kandi mu bushishozi ibisubizo by’ibyo bibazo hatabangamiwe ubucuruzi bukorerwa kuri iyo mipaka n’ubukorerwa mu mujyi wa Rusizi.  Ministri w’ubutegetsi bw’igihugu kandi yanasuye hotel Kivu MARINA Bay imaze imyaka irenga 4 yubakwa, imirimo yo kuyubaka ikaba yaradindiye mu gihe ababishinzwe bagiye batangaza kenshi igihe izaba yarangiriye kubakwa ariko na n’ubu ikaba itararangira.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura