Yanditswe Apr, 14 2016 17:36 PM | 1,654 Views
Ku
munsi w’ejo ku wa Gatatu, umukozi ushinzwe ubworozi mu Karere ka Rusizi Bwana Oscar
Nsabimana yatawe muri yombi na polisi, akekwaho kunyereza amafaranga yari agenewe
kugura inka muri gahunda ya Girinka, zitangwa n’ikigega gishinzwe gufasha
abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (FARG).
Bivugwa ko izo nka zari zigenewe abarokotse batishoboye bo mu Murenge wa Bweyeye.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba, IP Jean Damascene Hodari Ngemanyi, yemereye Radio Rwanda ko Nsabimana afunzwe, ariko yirinda kugira byinshi abivugaho.
Kugeza ubu, Nsabimana afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Kamembe.
Mu rwego rwo kwifurizanya umwaka mushya muhire hagati y'abanyamakuru bakunzwe ba RBA
Jan 04, 2016
Soma inkuru