AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Ruswa mu butabera, kimwe mu byo Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga agiye kwibandaho

Yanditswe Dec, 11 2019 09:48 AM | 2,867 Views



Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Dr Faustin Ntezilyayo aravuga ko mu byo agiye kwitaho kurwanya ruswa ivugwa mu rwego rw'ubutabera bizaza ku isonga.

Ibyo yabigarutseho mu muhango w'ihererekanyabubasha hagati ye na Prof Sam Rugege wayoboye urukiko rw'ikirenga kuva mu myaka 8 ishize, uyu muhango ukaba wabaye kuri uyu wa Kabiri.

Urwego rw’ubutabera ni rumwe mu zitungwa agatoki mu bijyanye na ruswa. Raporo y’Umuryango Transparency International ishami ry’u Rwanda iherutse kwerekana ko inzego z’Ubutabera ziri ku mwanya wa kane mu kugira abazikoramo bakira ruswa ku gupimo cya  9.41%.

Perezida w’Urukiko rw’ikirenga, Dr.Ntezilyayo Faustin avuga ko kurwanya ruswa ari kimwe mu byo shyize imbere.

Ati ''Ikipe icyuye igihe yatangiye guhangana n'ikibazo cya ruswa, ndetse n'icy'imyitwarire y'abacamanza, iyo gahunda tugomba kuyikomeza, tukayishimangira, kandi koko biranumvikana, nk'uko abantu babivuga, niba ari wowe wagombaga kuba umurinzi w'itegeko akaba ari wowe uryica, iryo tegeko ryarindwa na nde? Ruswa mu nzego z'ubutabera aba ari icyorezo ku buryo mfatikanyije n'inama nkuru y'ubucamanza, tuzakomeza umurongo watangiwe kugira ngo abazagaragaraho ibyaha nk’ibyo bikabahama bazakurikiranwa hifashishijwe amategeko.''

Ubwo yatangizaga umwaka w'ubucamanza,mu kwezi gushize kwa 11 2019, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye abakozi b’u rwego rw’ ubutabera kwisuzuma bakitandukanye na ruswa.

Yagize ati ''Ikintu bita Brible index yo mu Rwanda basanze ruswa mu bucamanza ko isa n'iyazamutse igihe ruswa mu gihugu muri rusange yagiye igabanuka. Kugira ngo rero ubucamanza bugere ku byifuzo byo guhora tugana mu nzira nziza, ubwo ni uguhora twisuzuma, twese tukunganira ubucamanza ariko na bwo bugahora bwikosora aho bwabonye ibiitagenda neza.''

Nyuma yo guhererekanya ububasha n’ umusimbuye, Prof Sam Rugege wari umaze imyaka 8 ari Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yashimangiye ko urwego rw’ ubutabera ruherutse kubamo impinduka rugahabwa aboboyozi bashya,ruri mu maboko asHoboye.

Ati ''Twese duharanira ko Abanyarwanda babona ubutabera bunoze, ahubwo nakwizeza abanyarwanda ko ubucamanza tubusize mu maboko ashoboye, ko nta mpungenge bakwiriye kugira, ahubwo ko bakwizera ko abadusimbuye bazakomeza gutanga ubutabera bazishimira.''

Hakurikijwe itegeko nshinga rya 2003 ryavuguruwe muri 2015, Dr Faustin Ntezilyayo wahawe inshingano zo kuyobora Urukiko rw'Ikirenga, azamara menda y'imyaka 5 ishobora kongerwa inshuro imwe.

Raporo y'Urwego rw'igihugu rw'imiyoborere ya 2018 igaragaza ko abaturage bafitiye icyizere ubucamanza mu micire y'imanza ku kigero cya 85,8%, igipimo kivuye kuri 78,3% mu mwaka wa 2017.

Inkuru mu mashusho



John BICAMUMPAKA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura