Yanditswe Nov, 09 2022 16:09 PM | 126,411 Views
Abaturage bari batse ibyangombwa bibemerera gucukura kariyeri mu Karere ka Rutsiro bavuga ko batunguwe no kutabihabwa nyamara bujuje ibisabwa ahubwo bigahabwa abandi, none basaba ubuyobozi gucukumbura ibibyihishe inyuma kuko bakeka ko habayemo uburiganya na ruswa.
Muri za Kariyeri zicukurwamo umucanga n'urusekabuye mu mugezi wa Bihongora, mu murenge wa Nyabirasi, mu karere ka Rutsiro, abahakoreraga mu mwaka ushize, bavuga ko basabye ubuyobozi ibyangombwa bibemerera kuhakorera, nyuma y'uko ibyo bari bafite birangiye, ngo babwiwe gusaba ibindi, barabikora gusa ariko ntibasubijwe ahubwo batunguwe no kumva ibyangombwa byarahawe abandi, batazi n'igihe byatangiwe.
Aba ngo basanga uburyo ibyangombwa byatanzwemo bitarakozwe mu mucyo, bagakeka ko mu kubitanga hashobora kuba harajemo uburiganya na ruswa.
Inama njyanama y'Akarere mu isuzuma yakoze, yasanze koko ubuyobozi bw’Akarere bwaratanze impushya zo gucukura kariyeri mu buryo bunyuranije n’amategeko kandi na komite nyobozi y’Akarere irabyemera. Amakosa yabayeho ngo yatewe n’abatekinisiye nk'uko bigarukwaho na Murekatete Triphose umuyobozi w’akarere.
Umuyobozi w’inama njyanama y’Akarere ka Rutsiro Nyirakamineza M.Chantal avuga ko iki kibazo cyashyikirijwe inzego zibishinzwe kugirango abo bizagaragara ko babigizemo uruhare babiryozwe.
Ubugenzuzi bw'Inama njyanama y’Akarere ka Rutsiro bwasanze impushya z’ibyangomba zirindwi zaratanzwe mu buryo budakurikije amategeko.
Kubw'ibyo yahise isaba ko ubugenzuzi bwimbitse bucukumbura iby' impushya 38 zatanzwe mu karere kose. Ku bibazo nk'ibi kandi umwanzuro w’ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba, bwasabye inzego zirebwa n’iki kibazo gucukumbura ibibazo biri mu bucukuzi bwa kariyeri muri Rutsiro na Rubavu mu migezi ya Sebeya na Bihongora.
Umuyobozi Mukuru w'Ikigega IMF Kristalina ari mu ruzinduko rw'iminsi itatu mu Rwanda
Jan 25, 2023
Soma inkuru
Abasesengura ibijyanye n'imisoro bemeranya n'abasora ko hari byinshi bigomba guhinduka
Jan 18, 2023
Soma inkuru
Ubucuruzi hagati y’ibihugu bigize EAC bwageze ku gaciro ka Miliyari 10 z’Amadorali ya Am ...
Jan 13, 2023
Soma inkuru
Umwaka ushize u Rwanda rwagize ishoramari rya miliyari 1.6 z'Amadolari ya Amerika
Jan 13, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yatangaje ko imisoro ikwiriye gushyirwamo inyoroshyo
Jan 09, 2023
Soma inkuru
Karongi: Ubwato burimo hoteli bugiye gutangira gukora vuba
Jan 08, 2023
Soma inkuru