AGEZWEHO

  • Abasesengura iby’ubukungu baravuga ko u Rwanda rukwiye guhangana n’izamuka ry’ibiciro – Soma inkuru...
  • EAC yatangiye ibiganiro biganisha ku kwishyira hamwe mu bya Politiki – Soma inkuru...

Rutsiro: Batanu batawe muri yombi bazira kunyereza ibyagenewe abakozweho n'ibiza

Yanditswe May, 15 2023 15:57 PM | 23,849 Views



Ku cyumweru tariki 14 Gicurasi 2023, RIB yafunze abakozi batanu bo mu Karere ka Rutsiro bakurikiranyweho kunyereza ibyari bigenewe abagizweho ingaruka n'ibiza.

Abafunzwe ni: Uwamahoro Eugenie Umukozi ushinzwe Amakoperative mu Karere ka Rutsiro, Mujawimana Nathalie umukozi ushinzwe ibihingwa ngandurabukungu mu Karere ka Rutsiro, Ndungutse Jean Pierre, DASSO ukorera ku biro by'akarere ka Rutsiro, Muhire Eliezer umushoferi utwara imodoka y'akarere ka Rutsiro na Muhawenimana Claudine DASSO ukorera ku biro by'akarere ka Rutsiro.

Aba bakozi bose bakurikiranyweho icyaha cyo kunyereza imyambaro yari yagenewe abaturage bo mu Karere ka Rutsiro bagizweho ingaruka n’ibiza byatewe n’imvura nyinshi iherutse kugwa.

Aba bakozi bose, buri wese akaba yarafatanywe imyambaro yari yaratwaye akayibika murugo iwe.

Imyenda yanyerejwe ikaba yarigizwe n'amashati, ama pantaro, amakanzu, imipira, amakoti n’inkweto by’abantu bakuru n’abato. 

Abafashwe bafungiye kuri Station ya RIB ya Gihango mu gihe iperereza rikomeje kugirango bakorerwe dosiye ishyikirizwe ubushinjacyaha.

Aba bose bakurikiranyweho icyaha cyo kunyereza umutungo gihanwa n'ingingo ya 10 y’itegeko N°54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.

Iyi ngingo iteganya ko uwahamwe n'iki cyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka irindwi ariko kitarengeje imyaka 10 n’ amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri 3 kugeza kuri 5 z’agaciro k’umutungo wanyerejwe.

Ifoto y'Ibiro by'akarere ka Rutsiro. Photo: Web

Jean Paul Niyonshuti



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Kigali: Impuguke zo muri EAC zaganiriye ku kurinda abaturage ibitero by'ite

Perezida Kagame yitabiriye inama ya COP29 (Amafoto)

Kigali: Hatangiye amahugurwa y'abashinzwe gucunga inzibutso ziri ku rutonde

Abayoboke b'Ishyaka PL biyemeje gushyigikira gahunda mbaturabukungu ya NST2

Umutungo ukomeye Afurika ifite ni urubyiruko rwayo - Minisitiri w'Intebe Dr

La Corniche: Hagiye kubera ibiganiro bihuza u Rwanda, DRC na Angola

Paris: Urubanza rwa Philippe Hategekimana rwakomeje ku munsi wa rwo wa Kabiri

Trump na Harris bagiye guhatanira kuyobora Amerika