Yanditswe Aug, 15 2016 11:22 AM | 2,591 Views
Imvura yaraye iguye ku mugoroba wo kuri iki cyumweru ahagana Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba yagaragayemo inkuba yakubise abana batatu barimo uw’imyaka irindwi n’uwa 13 bavukana ndetse n’uw’imyaka 10 ubwo bari bari kuvoma ku mugezi.
Abo bana bakimara gukubitwa n’inkuba bahise bajyanywa ku bitaro by’i Murunda babiri muri bo bahita bapfa undi akaba agikurikiranwa n’abaganga muri ibyo bitaro.
Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Ayinkamiye
Emerance, atangaza ko harimo gukorwa ubushakashatsi kugirango bamenye impamvu
aka Karere kibasirwa cyane n’inkuba.
Yongeyeho ko hari abemeza ko inkuba zihibasire kubera imisozi miremire abandi bakagaragaza ko biterwa n’amabuye y’agaciro aboneka mu butaka ariko akavuga ko bagitegereje kureba icyo ubushakashatsi bwatangiye gukorwa mu mwaka ushize buzagaragaza.
Ayinkamiye Emerance akaba asaba abaturage kujya birinda kujya munsi y’ibiti n’ahantu hari amazi mu gihe cy’imvura.
Muri aka karere kaza ku isonga mu kwibasirwa n'inkuba mu Rwanda umwaka ushize zahitanye abantu 12.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru