Yanditswe Oct, 15 2021 11:11 AM | 205,970 Views
Kuri uyu wa Gatanu, Sosiyete y'u Rwanda ikora ingendo zo mu kirere, RwandAir yatangije ingendo zihuza Kigali na Goma muri RDC.
RwandAir yahagurutse ku kibuga
mpuzamahanga cya Kigali ku isaha ya saa sita n'iminota 40.
Iki cyerekezo kikaba kibaye icya gatatu RwandAir ifunguye muri RDC nyuma ya Kinshasa na Lubumbashi.
Abagenzi basanzwe bakora ingendo Kigali-Goma baravuga ko kuba RwandAir igiye kujya yerekeza i Goma, bizabarinda imvune bagiriraga mu nzira kuko abenshi bakoreshaga umuhanda bikaba byabatwara nk'amasaha hafi atanu.
Umunyekongo, Patrick Nzoloka yabwiye RBA ko bigiye kwihutisha akazi ke nk'umucuruzi usanzwe ujya hirya no hino Ku isi.
Uwitwa Sangwa Marie Claire usanzwe acuruza amatike y'indege we avuga ko kubera urugendo rurerure mu modoka kuva i Goma uza i Kigali, hari bamwe mu bakiriya be bajyaga bakererwa bagasanga indege bashakaga zabasize ariko ubu bitazongera kubaho.
RwandAir izajya yerekeza i Goma inshuro ebyiri mu Cyumweru.
Jean Damascene Manishimwe
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
2 hours
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
3 hours
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
4 hours
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru